Wakora iki umukozi akubwiye ko umugabo wawe amusaba ko baryamana ?

Yanditswe: 22-04-2015

Iyo umukozi wo mu rugo akwibwiriye ko umugabo wawe amusaba ko baryamana biba ari ibihe bitoroshye uba ugomba kwitondamo kugirango bitagira ingaruka mbi ku rugo rwanyu. Nyuma yo kuganira n’umukozi wo mu rugo birukanye azira ko yabwiye nyirabuja ko umugabo we amusaba ko baryamana, twegereye umujyanama mu by’ingo atubwira uko wabyitwaramo biramutse bikubayeho :

Umukozi utarashatse ko tuvuga izina rye uri mu kigero cy’imyaka 19 yatangarije Agasaro.com ko yakoze mu rugo rumwe, ahamara amezi agera kuri 5 nyuma, ariko aza kuhava nyirabuja amwirukanye kuko yari yamubwiye ko umugabo we ajya amushyiraho iterabwoba ashaka ko baryamana.

Uwo mukozi yagize ati : “ Nakoraga mu rugo ariko umugabo waho yirirwa mu rugo nta kazi agira, umugore akaba ariwe ujya gukora gusa. Namaze amazi ane tubanye nta kibazo mbona ari abana beza ariko umugore we yarankundaga cyane akanganiriza avuye ku kazi. Byageze aho umugabo akajya ashaka ko turyamana akambwira ngo nimbyaga bazanyirukana batampembye.”

Wa mukozi yarongeye ati : “Nageze aho mbibwira mabuja kuko nabonaga ari umuntu ucisha make, ariko yahise antonganya cyane, bukeye aranyirukana”
Twegereye Charlotte, impuguke mu myitwarire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo, atubwira bumwe mu buryo witwaramo iyo wumvise amagambo nkayo yaba aturutse ku mukozi, murumuna wawe mubana mu rugo, n’abandi.

Irinde guhita ufata umwanzuro ako kanya : Uburakari ni bw’ako kanya bushobora guhita bugukoresha ibibi byinshi ugasanga nyuma uricujije. Ikindi kandi abagabo benshi bararakara cyane iyo bari mu makosa kugirango batwikire amakosa yabo.

Ari ku mukozi ubikubwiye cyangwa se no ku mugabo wawe nta numwe uba ugomba guhita ushyiraho uburakari bwawe ako kanya. Icecekere uryumeho utekereze icyo gukora buhoro buhoro.

Isuzume urebe ko biramutse aribyo nta ruhare waba ubifitemo : Charlotte yagize ati : “ Ahanini usanga ibibazo bikunda kubaho biba ari case nk’iyo, aho umugore aba akora umugabo yirirwana n’umukozi. Iyo bimeze gutyo njya mpura n’abagabo bambwira ko abagore babo basigaye babasuzugura kuko aribo bakora, batagishaka ko bakora imibonano mpuzabitsina,..”

Charlotte yarongeye ati : “Hari n’ibindi byateye ugasanga umugore avuye ku kazi, agiye muri telefoni ngaho facebook, ngaho what’s up, wikendi ari mu bukwe no mu birori, ubwo se ugirango umugabo ntari kureba wa wundi umumenyera buri cyose ?”

Ibaze niba umukozi akubwiza ukuri : guhita umenya ukuri ako kanya biragoye, ariko se umukozi afite izihe nyungu mu kuba yakubeshya ? Birashoboka ko yakubeshya cyangwa se akaba akubwiza ukuri. Aha biba bisaba kwitonda ugasesengura.

Gusa kuba umukozi yaryamana n’umugabo wawe si agatangaza, ngo ube wakumva ko bidashoboka. Uko yaba asa kose birashoboka ko umugabo wawe yamwifuza.

Sezerera umukozi : umukozi wawe mubana kuko ari iwawe mu rugo iyo agiye aba agiye, ariko umugabo ni uw’igihe cyose. Niba akubeshya afite n’ibindi bibi yazagukorera.

Niba akubwiza ukuri ashobora kuba ari nawe wigira umutego w’umugabo kugirango amaugushe mu cyaha.

Umusezereye neza mu mahoro ukamuhemba, ariko na none ukirinda kubwira umugabo icyo umuhoye ntacyo byaba bitwaye kuko aribyo byatuma utuza.

Ibyo ni bimwe mu byo wakora igihe umukozi akwibwiriye ko umugabo wawe ajya amusaba ko baryamana bikakurinda umwuka mubi mu rugo.

Gracieuse Uwadata