Abakobwa bo muri Unatti foundation barafasha abarokotse umutingito muri Nepal

Yanditswe: 28-04-2015

Mu gihugu cya Nepal bamwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango witwa Unatti Foundation bari mu gikorwa cyo gufasha abarokotse umutingito.

Aha batanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutekera, kwigisha ndetse no kuvura abarokotse iki cyiza. Uyu mutingito wabaye kuwa gatandatu aho wahitanye abantu ndetse ukangiza n’ibintu byinshi.

Unatti Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe na Stephanie Waisler-Rubin mu mwaka wa 2002. Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu. Utanga ibiryo, ugatanga amacumbi ndetse ukanigisha abana b’impfubyi n’abandi batagira kivurira.

Uyu mutingito wari ku kigero cya 7.9 ukaba waribasiye agace kitwa Kathmandu akaba ari naho uyu muryango uherereye. Nubwo ariho uyu muryango uherereye, nta n’umwe mu banyamuryango bawo bigeze bahitanwa n’iki cyiza.

Uyu muryango wabashije gukusanya imfashanyo nyuma y’amasaha 48 abaturage bo muri Nepal bagwiriwe n’iki cyiza. Stephanie yagize ati : “ abakozi bacu bafasha aba bantu mu buryo butandukanye by’umwihariko harimo no gutekera abantu bagera ku 2000.”

Nanone, Stephanie yakomeje agira ati “ abantu bashegeshwe bikomeye n’uyu mutingito ku buryo barara mu mirima batinya ko amazu yabagwa hejuru. Ntibafite inzobere mu bijyanye n’imitingito ku buryo zabafasha kumenya niba umutekano wagarutse.”

“Mfite abakobwa b’abakoranabushake bakora ibikobwa by’indashyikirwa birimo kwita ku bana bato ndetse no kuvura abarwayi. By’umwihariko dufite umukobwa w’umuforomokazi w’imyaka 20 urimo udufasha cyane mu bakeneye ubuvuzi bwihuse.”

Tubabwire ko intego z’uyu muryango ari ugutuma abakobwa b’abanyamuryango bakora impinduka. Kugeza ubu aba bakobwa barimo barafasha imiryango yabo yagwiriwe n’ibi biza kandi bakaba banabyishimiye.

People.com
SHYAKA Cedric