Hongewemo amakipe y’abagore mu mikino y’amashusho izwi nka jeux video

Yanditswe: 29-05-2015

Mu mukino ikinirwa kuri za Televiziyo izwi nka jeux video hongewemo amakipe y’ibihugu y’abagore. Aha bikaba byakozwe mu mukino w’umupira w’amaguru aho hongewemo amakipe agera kuri 12 y’ibihugu bizwiho kugira umupira w’amaguru uteye imbere.

Inganda zisanzwe zikora iyi mikino zasanze ari ngombwa kongeramo abagore dore ko nabo bamaze gutera imbere muri uyu mukino. Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakora umukino wa FIFA witwa David Ruther aragira ati : “twagerageje kuyinononsora ku buryo bunoze dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho dufite. ”

Amakipe y’ibihugu yashyizwe muri uyu mukino agera kuri 12. Ayo makipe ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubuyapani, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubudage, Mexique, Espagne, Australia, Suede ndetse na Bresil. Aya makipe akaba ari amwe mu makipe meza ku isi mu mupira w’abagore.

FIFA yazanye iri koranabuhanga mu rwego rwo gukurura abakobwa n’abagore dore ko nabo bakunda uyu mukino. David Ruther akomeza agira ati : “muri iki gihe, uruhare rw’abagore muri siporo rurakenewe cyane by’umwihariko no mu mupira w’amaguru.”

Ikindi twababwira ni uko ibi bitangajwe habura iminsi mike ngo hatangire igikombe cy’isi cy’abagore kizaba tariki ya 6 Kanama kugeza ku ya 5 Nyakanga. Iki gikombe kikazabera mu gihugu cya Canada.

L’equipe.fr
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe