Inyama y’iroti irimo divayi

Ubusanzwe divayi imenyerewe ko bayinywa yaba isembuye cyangwa se idasembuye, ariko byumwihariko burya ikoresha cyane no mu guteka inyama kandi ifunguro irimo ugasanga rifite umwihariko w’uburyohe n’impumuro nziza.

Dore uko wategura inyama y’iroti na divayi.
Ibikoresho :

  • Inyama y’iroti kg 1,5
  • Ibinure( lardons) garama 200
  • Amavuta ya beurre garama 60
  • Ibitunguru 3 binini
  • Ifarini garama 60
  • Divayi itukura ibirahure 2
  • Ibirahure 2 by’umufa w’inyama cyangwa se uducube 2 tw’umufa
  • Ibihumyo garama 250
  • Teyi
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

  1. Tunganya ibikoresho byose
  2. Shyushya amavuta ushyiremo ibitunguru, na lardons
  3. Bikuremo bitarashya cyane ubishyire ku ruhande
  4. Muri iyi safuriya karanzemo lardons hita usukamo inyama na karoti ibikarange iminota 5
  5. Nyanyagizamo agafarini
  6. Tegura umufa niba utawufite ufate uducube tw’umufa 2 utuvange mu mazi ibikombe 2 yabize neza
  7. Suka umufa muri za nyama
  8. Shyiramo ibihumyo, umunyu, teyi na poivre nibimara kubira usukemo divayi
  9. Bireke ku ziko bimareho iminota 30
  10. Bikure ku ziko usukemo za lardons wari wakuyeho uvange
  11. Bigaburane na macaroni cyangwa se n’ibirayi bitogosheje

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata