Ubuhamya bw’umukobwa urwaye kanseri bwamuhuje na Taylor Swift

Yanditswe: 17-06-2015

Ubuhamya bw’umukobwa witwa Victoria Marsh urwaye kanseri bwatumye polisi yo muri Amerika muri leta ya Delaware imufasha guhura na Taylor Swift. Uyu mwana w’umukobwa yitwa Victoria Marsh afite imyaka 13 akaba arwaye kanseri yo mu magufwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014, nibwo Victoria Marsh bamusanganye indwara ya kanseri yo mu magufwa. Yaje kujyanwa mu bitaro kwitabwaho kimwe n’abandi barwayi ba kanseri. Kubera ubu burwayi, bwatumaga ntacyo abasha gukora ndetse naho ashobora kujya.

Uyu mukobwa yaje kumenya ko hari concert y’Umuhanzikazi akunda cyane ariwe Taylor Swift. Yaje kubimenyesha abaganga ko yifuza kujyayo nyuma yo kohererezwa itike na polisi . Gusa, abaganga baje kumubwira ko bidashoboka kubera ko akeneye kwitabwaho kubera indwara ye.

Victoria yaje gukora video avuga ku buzima bwe abicishije ku mbuga za internet zitandukanye. Iyi video ikaba yararebwe cyane aho kuri youtube yarebwe n’abantu basaga 45,000 ndetse isakwazwa inshuro 56,000 ku rubuga rwa facebook.

Ku munsi wa Concert ya Taylor Swift, abaganga baje kumugezaho inkuru nziza ko yemerewe kuyijyamo aho yahawe amasaha 8 ari hanze y’ibitaro. Ni nyuma y’uko asangije ubuhamya bwe abantu benshi maze bakabwishimira.

By’umwihariko yagize n’amahirwe dore ko nyuma ya concert yaje kubonana na Taylor Swift imbonankubone maze bakaganira.

People.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe