Ibizakurinda gusesagura igihe uhahira mu maguriro akomeye( super markets)

Yanditswe: 18-06-2015

Bishoboka ko wareka gusesagura amafaranga igihe uhahira muri za super markets kuko burya atari byiza ko amafaranga yangirikira mu guhaha, mu gihe hari ibindi yagombaga gukemura. Dore ibintu by’ingenzi byakurinda gusesagura igihe uhahira mu ma super markets :

Jya utekera iwawe ibintu bimwe na bimwe : Hari ibintu usanga tujya guhaha muri maguriro akomeye kandi nyamara dushobora kubyitegurira mu ngo zacu bikadufasha kwirinda kwangiza amafaranga kandi bikaba binafite umwimerere wabyo.

Jya ukora urutonde rw’ibyo ukenera ukiri mu rugo : si byiza ko ujya mu iguriro ryuzuye ibintu byinshi bitandukanye wowe utazi icyo ukeneye muri ibyo byose byuzuyemo. Byaba byiza ugiyeyo uzi ibyo ukeneye kandi uzi n’ibiciro byabyo ku buryo utaza kurenza umubare wamafaranga wari wateganirije guhaha.

Fatanya n’abagize umuryango gukora urutonde rw’ibikenewe : wowe wenyine ntiwashobora kwibuka ibintu byose biri bukenerwe,byaba byiza ubajije n’abandi bagize uuryango kugufasha kwibuka ibintu bikenewe, kugirango utaza kugera mu iguriro ukabona ikintu ukeneye kandi wavuye mu rugo utagishyize muri gahunda.

Jya urenzaho amafaranga ku giteranyo cyayo wabonye : ushobora kugera mu iguriro ugasanga ibiciro byariyongereye kandi utari ubizi, byaba byiza rero ko urenzaho amafaranga yo kubigufashamo igihe uhuye n’ibyo bibazo.

Ntukirengangiza guhahira ibintu bimwe na bimwe mu masoko yoroheje : Hari ibintu bimwe na bimwe ushobor akuba wabonera mu masoko yoroheje kandi byose bikaba bifite ubwiza bungana n’ubwo mu maguriro akomeye.

Urugero ushobora kujya ugura ibindi ariko imboga n’imbuto ukazigurira mu masoko yoroheje asanzwe ariko na npone ukirinda ha handi ujya kugura ibintu byaramaze gupfa kuko imboga n’imbuto zisaba ko zigurwa zikiri nshya.

Igihe uhahira mu maguriro akomeye, ubonye ko bishoboka kudasesagura uramutse ukurikije inama twakugejejeho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe