Uburyo bwabafasha kujya musengera hamwe mu muryango mwese mubyishimiye

Yanditswe: 20-06-2015

Gusengera hamwe mu muryango biba igihe cyiza iyo abawugize bose babyishimiye, nyamara hari ubwo biba birimo agahato, bamwe batishimiye icyo gikorwa.

Kugira ngo mwirinde kubangamira bamwe mu bagize umuryango bikaba byabatera kutishimira uwo mwanya dore uko mwabyitwaramo.

Gusenga mu masaha abantu baba batarananirwa cyane : Ahantu henshi bafite akamenyero ko gusenga ari uko bagiye kuryama ; nyamara hari ababa batangiye kunanirwa ibitotsi byabafashe bakeneye kuryama kurusha gusengera hamwe n’abandi. Byaba byiza rero nk’umuryango mushyizeho amasaha ya kare ibitotsi bitaratangira kuganza bamwe.

Kwirinda kurambirana mu masengesho : Amasengesho maremare nayo hari abatayakunda bakaba barambirwa kandi biba ari ibihe by’ingenzi ku bagize umuryango buri wese aba agomba kubamo yishimye anakurikira ibihavugirwa.

Mujye mureka n’abana bagire umwanya wo kuyobora isengesho ry’umuryango : Buri rugo rufite uburyo rusengamo. Urugero : niba mubanza mukaririmba nyuma mugasoma isomo ryo muri bibiliya mukabona gusenga, byabya byiza iyo mirimo uyigabanyije abagize umuryango buri mu munsi mukagenda musimburana.
Ibyo bituma mutarambirwa kandi bikanatoza abana gukunda Imana.

Mwere imbuto nziza ku bagize umuryango : Ntabwo wakundisha abagize umuryango ibihe byo gusenga kandi wirirwa ubabwira nabi cyangwa se ubakorera ibindi bikorwa bihabanye n’iby’Ijambo ry’Imana ritubwira.

Kwera imbuto nziza bituma abagize umuryango bakunda gusengera hamwe kandi babyishimiye kuko baba babona ko bibafitiye umumaro.

Mujye musengera buri wese ugize umuryango mu izina rye : Iyo abana, abakozi bo mu rugo n’abandi bose bagize umuryango bumva ubavuga mu isengesho mu izina ryabo barushaho kwishimira ibihe byiza by’isengesho ry’umuryango.

Ibyo bintu uko ari bine ni uburyo bwiza bwafasha abagize umuryango bose gufatanya mu isengesho kandi bose babyishimiye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe