Umugabo amaze imyaka 13 yita ku mugore we wacitse akaboko, amwoza akanamusiga ibirungo

Yanditswe: 23-06-2015

Umugabo witwa Mac Shann amaze imyaka 13 yita ku mugore we Gayle Shann wacitse akaboko, akaba amukorera ibintu byose bishoboka harimo kumwoza no kumusiga ibirungo. Uyu mugore yacitse akaboko nyuma yo gukora impanuka ikomeye maze biba ngombwa ko bahita bagakuraho ndetse n’akaboko k’ibumoso kakaba karongeye gukora hashize igihe.

Mac na Gayle Shan ni umwe mu miryango yamenyekanye cyane mu gihugu cya Australia. Aba bakundanye ahagana mu 1997 maze baza gushyingiranwa mu 1999. Mu mwaka wa 2002 nibwo Gayle Shan yaje gukora impanuka ikomeye ubwo yari mu kazi. Rero, byabaye ngombwa ko bamuca akaboko ke k’iburyo ndetse ku buryo ak’ibumoso kongeye gukora nyuma.

Nyuma y’imyaka 13, Mac aracyita ku mugore we Gayle ndetse nta na rimwe yigeze ashaka kumusiga. Yakomeje kumwitaho ndetse amukorera ibikenewe byose kandi akabikorana urukundo. Ibi bikaba byaratangaje abantu benshi dore ko imiryango myinshi itagiye ibasha kubana muri ubu buryo.

Buri munsi, Mac afasha Gayle kwikorera isuku y’umubiri, akamufasha no kurya. Na none, ngo ni we umusiga ibirungo mu maso. Ibi bikaba bimaze kuba akamenyero ka buri munsi.
Ubusanzwe, aba bombi borora amashevali akaba ari nawo mwuga bakoze kuva kera. Kuri ubu Gayle yamaze gufata umurongo wo kubaho. Mu mirimo akora yifashishije mudasobwa, akoresha souris yo ku kirenge.

Uyu muryango ukaba ubayeho neza nyuma y’ibyago bagize. Gusa, ikibabaza ni uko bafashe umwanzuro wo kutabyara kubera ko nta bushobozi bafite bwo kubangikanya ibi byombi ngo babashe kubikora ku buryo bukwiriye.

Purebreak.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe