Uko urukundo rwanyu rwakomeza kuba rwiza na nyuma yo kubyara

Yanditswe: 25-06-2015

Nyuma yo kubyara urukundo rwanyu ntirugomba kugabanuka. Mu miryango myinshi, usanga ari ko bigenda buri wese yita ku mwana gusa uwo bashakanye akamwibagirwa.

Dore ibintu byabafasha gukomeza urukundo rwanyu na nyuma yo kubyara kandi n’umwana mukamwitaho :

Gushyiraho igihe cyo kuganira muri mwenyine :} Umwana ni umugisha, kumubona ntibikwiye guhungabanya urukundo rwanyu ahubwo byarukomeza. Kuganira hagati yanyu nta wundi muntu ubyivanzemo bituma mwitekerezaho urukundo rwanyu mukarubungabunga. Urugero :niba mufashe gahunda yo gusohokana nk’abashakanye mushobora gusiga umwana kugirango mubashe kuganira atabarogoya kandi bibahe umwanya wo gutekerezanyaho no gukemura ibibazo byaba biri hagati yanyu. Iyo umwana ahari usanga ariwe muvugaho gusa mwe mukiyibagirwa.

Kugira umwanya wo kwiyitaho : Kuba warabyaye ntibivuze ko ugiye kujya wiyambarira ibyo ubonye ntiwiyiteho nkuko byahoze.Kwiyitaho nabyo bizatuma urukundo rwanyu rukomeza.

Gufatanya ishingano zo kurera : Hari ubwo umubyeyi umwe amara kubyara akumva ko igikorwa cyo kurera kitamureba bigatuma hari byinshi bipfa. Urugero niba mwese muvuye mu kazi munaniwe umugore ntabwo ari buge kureba ibyo mu gikoni ngo agaruke aze no kureba uko abana bameze kuko nawe ni umuntu kandi arananirwa.
Byaba byiza rero igihe mugeze mu rugo muvuye mu kazi gufatanya mu byo musanze mu rugo bitagenze neza.

Kwirinda kugira umwana igikangisho k’uwo mwashakanye : Mwese mwabyaye mukunze umwana ariko si byiza ko icyo ukoze cyose wumvisha uwo mwashaknye ko umwana ariwe ushyize imbere kumurusha.

Urugero hari ubwo umwe mu bashakanye yumva ko niba afashe amafaranga akayaguriramo umwana ikintu runaka batabanje kubyumvikana n’uwo bashakanye ko ibyo ntacyo bitwaye kuko wenda umwana yari agikeneye.

Mujye mugena umwanya wo gutera akabariro mutabangamiwe n’umwana : Hari bamwe bapfa ko batagikora imibonano mpuzabitsina nkuko byahoze kubera umwana. Mu rwego rwo kubyirinda rero mufata igihe muzi ko umwana atababangamira ngo arire cyangwa se ngo mufate amasaha umwana aba akeneye konka.

Kuzigamira umwana mbere : Amafaranga nayo ajya atera ibibazo iyo mumaze kubyara cyane cyane iyo mutateganirije umwana wanyu ; ugasanga mutanamwishimira nkuko byakagombye kuko mumufata nkaho yaje kubahombya mugahorana intonganya zijyanye n’amafaranga. Byaba byiza rero kujya muteganiriza umwana hakiri kare.

Ibi biri mu byabafasha gukomeza urukundo rwanyu no mu gihe mumaze kubyara kuko hari ubwo rugenda rukonja bitewe no kubyara.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe