Dore urutonde rw’abagore 10 beza b’abaperezida bo muri afurika

Yanditswe: 30-06-2015

Uru ni rumwe mu rutonde rwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri afurika byandika amakuru y’imyidagaduro aho bagaragaje ko hari abakuru b’ibihugu bo muri afurika bafite abagore beza barusha uburanga abandi,rukaba rwarakozwe muri uyu mwaka wa 2015 .

10. HADJA DJENE KABA CONDÉ

Hadja Djene Kaba ni umufasha wa perezida wa Guinea Alpha Condé. Uyu mugore aza ku rutonde rw’abafasha b’abaperezida beza kubera indoro ye n’inseko nziza ndetse n’imiterere myiza kandi akaba ari n’umuhanga.

9. ANNA PAULA DOS SANTOS

umufasha wa perezida wa Angola Anna Paula Dos Santos nawe aza mu bagore beza b’abaperezida kuko afite inseko nziza ndetse akanambara neza binahesha ishema umugabo we Perezida Jose Eduardo Dos Santos .

8. MARGARET KENYATTA

Margaret Kenyatta ni umufasha wa perezida wa Kenya Muigai Kenyatta ,kuri ubu afite imyaka 51,nubwo akuze akaba asazanye ubwiza bwe kandi akaba azwiho kwambara neza

7. HINDA DÉBY ITNO

Uyu nawe ni Hinda Déby akaba umufasha wa perezida wa Chad President, Idriss Déby. Akaba nawe aza kuri uru rutonde kuko afite ubwiza karemano n’inzobe nziza.

6. CHANTAL BIYA

Chantal Biya nawe aza ku rutonde akaba ari umufasha wa perezida wa Cameroon, Paul Biya bamaranye imyaka 21 babanye ndetse akaba afite imyaka 41 y’amavuko nyamara akaba asa n’ukiri muto cyane kubera ubwiza,akaba azwiho kugira umusatsi mwiza n’uburyo bwo kuwusokoza bwiza kandi bwihariye ndetse n’imyambarire myiza.

5. NATALIE MICHEL

Natalie nawe ni umufasha wa perezida wa saychelles akaba akiri muto kuko azuzuza imyaka 38 muri Kanama uyu mwaka.

4. DOMINIQUE OUATTARA

Dominique Ouattara afite imyaka 62 ariko ntiwapfa kumenya ko iyo myaka yose ari iye akaba ari umufasha wa Alassane Ouattara babanye kuva mu mwaka w’ 1991 nyuma yo gupfusha umugabo we wa mbere witabye imana mu mwaka w’ 1984.

3. ZEINAB SUMA JAMMEL

Zeinab Suma nawe aza kuri uru rutonde kubera uburanga bwe akaba ari umufasha wa perezida wa Gambia, Yahya Jammeh bakaba bafitanye abana babiri .

2. AISHA MUHAMMADU BUHARI

Aisha Buhari ni umfasha wa perezida wa Nigeria Yahya Jammeh afite imyka 44 akaba yarabanye na Yahya Jammeh ubwo yari afite imyaka 18 gusa nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere akaba azwiho inseko nziza itagira uko isa .

1. PRINCESS LALLA SALMA

Princess Lalla Salma niwe mugore uza ku mwanya wa mbere mu bafasha b’abaperezida beza kurusha abandi kubera inseko ye n’indoro nziza cyane,kwambara akaberwa kurusha abandi ndetse n’umutima mwiza agirira abantu bose no kwicisha bugufi kuri rubanda.akaba yarabanye na King Mohammed VI, mu mwaka wa 2001 bakaba bafitanye abana babiri.

Uru nirwo rutonde rugaragaza abafasha b’abaperezida 10 ba mbere beza muri afurika yose muri rusange muri uyu mwaka wa 2015,rukaba twarakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri afurika byandika amakuru ajyanye n’imyidagaduro.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe