Sandra Bullock ntiyishimiye kuba yaravuzweho ko ariwe mugore mwiza muri 2015

Yanditswe: 03-07-2015

Umunyikinyi wa filimi uzwi cyane muri Hollywood, Sandra Bullock yatangaje ko atishimiye kuba yarasohotse mu kinyamakuru nk’umugore mwiza w’umwaka wa 2015 ndetse anavuga ko ahangayikishijwe no kuba ibitangazamakuru byibasira abagore n’abakobwa cyane mu bijyanye n’ubwiza ndetse n’imyaka yabo.

Sandra Bullock yavuze ibyo nyuma yo kuba mu minsi ishize yaragaragaye ku kinyamakuru cyitwa people magazine cyamwanditseho ko ariwe mukobwa mwiza ku isi muri 2015.

Ibyo bisa nkaho bitamushimishije kuko kuri we ngo abona ko abagore ahanini bibasirwa bakavugwa nabi kubera isura yabo cyangwa se ingano yabo mu myaka.

Ibyo kuba itangazamakuru ryibasira abantu bazwi haba mu gukina filimi ndetse n’ahandi bakabavuga ku bijyanye n’ubwiza ndetse n’imyaka yabo, Sandra avuga ko bituma abagore benshi bata agaciro mu maso y’abababona igihe baba bari hanze mu buzima busanzwe.

Ubwo yakomezaga asobanura uburyo itangazamakuru ryangiza isura y’abagore n’abakobwa ryitwaje imyaka yabo n’ubwiza bwabo, Sandra yagize ati : “ Iyo numvise ibyo mbabazwa n’ukuntu abagore tudafatwa nk’abantu basanzwe iyo batuvugaho ahubwo ugasanga bibanda ku buryo tugaragara( Look) no ku ngano y’imyaka yacu”

Sandra yarongeye ati : “Ndi kugerageza kurema umuntu uha agaciro umugore akamwishimira uko ameze kose, ariko uru rugamba dushorwaho n’itangazamakuru sinzi aho ruzarangirira.

Kuri jye iyo mfashe umwanya wo kuvuga umukobwa cyangwa se umugore mwiza numva ko yagakwiye kuba wa wundi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa nko mu bucuruzi, umugore uzi kwita ku byo akora, mbese umugore uharanira kwiteza imbere. Iyo nza rero kuba naravuzwe mu kinyamakuru ku bijyanye n’ibikorwa byanjye bari kunshimisha kurusha kuba naravuzwe ko ndi mwiza”

Sandra Bullock akomeza avuga ko kwibasira abagore hakurikijwe uburyo bagaragara bizagira ingaruka mbi ku bana b’ahazaza kuko usanga abana bato nabo batangira kuvugwa bakiri bato . Sandra akaba yasabye ko bigomba guhagarara.

Source : independent.co.uk
Gracieuse Uwadata

.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe