Ku myaka 117, Linah yavuze ibyamufashije kuramba iyo myaka yose

Yanditswe: 12-07-2015

Umukecuru witwa Linah Mmola wo muri Afrika y’epfo ku myaka 117 yatangaje ibyamufashije kuramba iyo myaka yose dore ko muri iyi minsi usanga ari abantu bake cyane babasha kugeza ku myaka nk’iye.

Mu bintu Linah yavuze ko byamufashije kuramba iyo myaka yose harimo kuba yari afite umugabo umukunda kandi nawe akamukunda hakaniyongeraho guhorana amafunguro arimo intungamubiri zihagije, ayo mafunguro akaba yariganzagamo igikoma cy’ibigori.

Linah yavuze ibi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 117 akaba yari ashagawe n’abazukuru be n’abuzukuruza mu gihe mu bana yabyaye asigaranye umwe gusa.

Mu isabukuru ye hari harimo abantu b’ingeri zose kuva ku bana b’imyaka itatu kugeza k’uwundi muntu nawe ushaje cyane ufite imyaka 102, na Linah ubahiga bose mu kugira imyaka myinshi.

N’ubwo nta mpapuro ziriho imyirondoro igaragaza igihe uyu mukecuru yavukiye, umukobwa we witwa Sarah ahamya ko yavutse muri Mutarama 1898 ariko bakaba barahisemo kwiziihiza isaburu ye muri uku kwezi ku mpamvu zitamenyekanye.

Uyu mukecuru ugikomeye ku buryo utamenya ko afite iyo myaka yose avuga ko yavutse igihe Afrika y’Epfo yari mu ntambara ya mbere hagati y’ababoers n’Abongereza nyamara ku rubuga rwa Wikipedia bagaragaza ko iyi ntambara yabaye hagati ya 1880 na 1881.

Linah avuga ko agifite indi minsi yo kubaho kuko ubuzima bwe yabwitwayemo neza mu bijyanye n’imirire akaba yaranabifashijwemo no kugira urugo rwiza rutamuteshaga umutwe ngo ahore ahangayitse.

Source : eye witness news

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe