Muri Uganda naho bagiye gushyira icyumba cy’abakobwa mu mashuri

Yanditswe: 24-07-2015

Umuryango uharanaira uburenganzira bw’umugore wasabye ko guverinoma ya Uganda yatekereza ku bana b’abakobwa bata amashuri mu gihe bagiye mu mihango, uwo muryango ukaba wasabye ko buri shuri ryagira icyumba kirimo ibikoresho by’isuku byifashishwa igihe umukobwa ari mu mihango ndetse bakaba banasabye ko bajya babashyiriramo imiti igabanya ububabare.

Uwo muryango witwa Mifumi wagejeje ibyufuzo byawo ku muyobozi w’inteko Rebecca Kadaga bakaba baramugaragarije ko imbogamizi ya mbere ituma abana b’abakobwa bata amasomo cyane cyane abo mu cyaro, iterwa n’igihe umwana yagiye mu mihango.

Umwe mu bagize Mifumi witwa Leah Eryemu mu ijambo yagejeje ku mudepite uyobora ihuriro ry’abagore bari mu nteko( UWOPA) yagize ati : “kuri uyu munsi abakobwa benshi bata amashuri cyangwa se bagasiba mu gihe bari mu mihango. Bamwe baba babuze ibikoresho bibafasha kwiyitaho . rimwe na rimwe abana baratungurwa ariko ugasanga ku mashuri yabo nta bikoresho byahita bibatabara”

Leah yarongeye ati : no mu gihe abo bana babonye ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango, usanga nta byumba byihariye byabafasha kwitunganya ugasanga n’ubundi umwana ahisemo kwigumira mu rugo akazagaruka ari uko imihango yakize rimwe na rimwe akagumayo burundu

Nyuma yo kumva ubusabe bw’uyu muryango abadepite bemeje ko bagiye kubyigaho. Biramutse byemejwe bikazaba ari ubufasha buhawe abana b’abakobwa bukurikira ubufasha buhabwa abagore bo mu magereza dore ko bo bahabwa ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe bari mu mihango ku buntu.

Source : Newvision
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe