Ubwongereza bwasabye ko hakorwa iperereza ku bana bahacururizwa

Yanditswe: 29-07-2015

Ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bana baza kuhacururizwa cyane cyane ku bana baturuka muri Vietnam kuko byagaragaye ko hari umubare munini w’abana bahaturuka uza gucururizwa mu Bwongereza.

Mu gushakaira umuti iki kibazo,Cameron yatagetse ibigo byose byo mu bwongereza cyane cyane iby’ubucuruzi kujya batanga raporo y’ibyo bakora buri mwaka mu guhanganga n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.

Abana basaga ibihumbi bitatu baturutse muri Vietnam bagaragajwe ko bakora imiromo y’agahato ndetse bagafatwa nabi. Bamwe muri bo bakora muri za salon zitunganya inzara, abandi bagakora imirimo y’ubuhinzi. Si abana baturuka muri Vietnam gusa kuko ibirura ryagaragaje ko hari abana bagera ku bihumbi cumi na bitatu baje gucuruzwa.

Gusa ku kibazo kihariye kuri Vietnam ho Cameron yavuze ko bagiye gukorana n’ibigo bishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu bakarokora abo bana ahanini usanga bakora imiromo idahwitse.

Cameron yagize ati : “ Birababaje kuba ibihumbi by’abana biza gucururizwa mu bwongereza bagakoresha imirimo mibi. Hagomba gukorwa iperereza ryimbitse rukamenya icyo twakorera abo bana”

Cameron akomeza avuga ko ibigo bikora imirimo y’ubucuruzi n’inganda aribyo bifite uruhare mu gukora iperereza mu bakozi babo kugeza ku rwego rwo hasi bakamenya ko nta bana barimo bakoreshwa imirimo idakwiye.

Ministri w’intebe kandi yongeye kugaruka ku bantu basigaye baradukanye ubucakara , aho yagaragaje ko nubwo ubwo bucakara busigaye bukorwa mu buryo bwa kijyambere ko atari ibintu byari bikwiye kuba bikigaragara mu gihugu cyateye imbere nk’Ubwongereza.

Ibi kandi byagarutsweho na Hyland uherutse kugirwa umuyobozi ushinzwe kurwanya ubucakara bugezweho( modern slavery) aho yavuze ko icuruzwa ry’abantu ridashobora gucika mu gihe hatabayeho ubufatanye hagati y’ibihugu abantu bavanwamo n’ibihugu bajyanwamo gucururizwamo.

Source : the guardian
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe