Ingaruka zo guha umukozi uburenganzira bwo gukubita abana

Yanditswe: 26-08-2015

Hari ababyeyi usanga bahaya abakozi babo uburenganzira bwo guhana abana bikarenga bakanabemerera kujya babakubita igihe bakoze amakosa, nyamara burya hari ubwo usanga ubwo burenganzira wahaye umukozi bugira ingaruka ku mwana.

Dore zimwe mu ngaruka zigaragara ku bana iyo bakubitwa n’abakozi

Kumukubita birenze urugero : umubyeyi nk’umuntu mukuru kandi uhana umwana
yibyariye agamije ko agaruka mu nzira nziza hari uburyo runaka amuhanamo butandukanye ’nuko umukozi abikora. Ahanini uzasanga umukozi wahawe uburenganzira bwo gukubita umwana amukubita birengeje urugero kandi tuzi neza ko inkoni ivuna igufwa itavura ingeso.

Umwana aramwanga : umwana ukubitwa n’umukozi uzasanga azirana n’umukozi hagati yabo hagahora amakimbirane n’intonganya bapfa ubusa.

Kwanga umubyeyi : hari n’ubwo umwana amenya ko umubyeyi we yahaye umukozi uburenganzira bwo kumukubita akumva arakariye umubyeyi we kuko aba atekereza ko umubyeyi we ariwe ukwiye kumuhana gusa.

Guhahamura abana umwana agahuzagurika : Mu buryo umukozi akubitamo umwana hari n’ubwo usanga amukubita amutuka ugasanga umwana yarahahamutse kubera ibitutsi agereka ku nkoni ndetse rimwe na rimwe akajya amukubita nta kosa rikomeye yakoze abikora nko kwihimura.

Ni byiza rero ko abana barerwa n’abakozi’ ababyeyi babo baganiriza abakozi urugero bagomba guhanamo abana babo n’ibyo bagomba kubareka bakabihanira ubwabo kuko tubonye ko hari ingaruka zitari nke bigira kandi izo ngaruka ahanini zikaba ziri ku mwana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe