Ibintu 6 musabwa gukora mukagira umuryango unezerewe

Yanditswe: 02-09-2015

Kugirango abashakanye bahore banezerewe mu ngo zabo hari ibintu runaka baba basabwa gukora kandi bikaba byiza iyo buri munsi buri wese aba yumva hari icyo yakorera mugenzi we mu rwego rwo kumunezeza. Ahanini ibyo bintu usanga ari n’ibintu byoroshye kubikora kandi bikagira ingaruka nziza mu gukomeza urukundo rw’abashakanye
.
Dore ibintu 6 muzajya mukora mukarushao kunezerwa mu muryango :

Kwereka mugenzi wawe ko umwishimira : Si byiza guhora ubwira mugenzi wawe uruhande rwe rubi kuko aba akeneye kubwirwa ko afite ibyiza kurusha kumva ibibi. Kubwira uwo mwashakanye amagambo amwereka ko umwishimiye nka “ wambaye neza, ufite imisatsi myiza, watetse neza,… n’andi magambo wakoresha mu kwereka uwo mwashakanye ko umwishimira kandi ukaba wishimira ibyo akora, azajya arushaho gutuma muhora munezerewe.

Guha agaciro mugenzi wawe n’ibyo akora : Iyo uaha agaciro mugenzi wawe ntiwumva ko ibyo akora abikora kubera inshingano ahubwo ubifata nko kuba yitanze. Niba rero hari icyo akoze gerageza kumushimira kandi uhe agaciro icyo yakoze.

Kuganira : uzasanaga abantu benshi bafata umwanya wo kuganira igihe bagize ibibazo cyangwa se igihe bafite ikibazo runaka bakeneye gukemura. Ibyo nabyo ni byiza ariko burya no gufata umwanya wo kuganira mutavugana ku bibazo mufitanye nabyo biba bikenewe kandi bibafasha guhora munezerewe.

Gukora imirimo hamwe : kugira umwanya wo gufatanya imirimo imwe n’imwe yo mu rugo mukayikora muri kumwe bituma mwumva ko muri bamwe kandi n’urukundo rwanyu rukiyongera.

Gukora utuntu duto twerekana urukundo : hari utuntu duto dutuma urukundo rurushaho kumera neza, nko gusuhuzanya mu gitondo mubyutse, muvuye ku kazi, kohererezanya ubutumwa cyangwa se ugatelefona uwo mwashakanye ugiye kumubaza amakuru yuko yiriwe, niba akazi kagenze neza, mwifurize kuryoherwa, ….

Kwemera ikosa no gusaba imbabazi : Si byiza ko abashakanye bahora bajya impaka ku ikosa umwe muri bo yakoze. Ibyiza nuko wazajya wemera ikosa kandi ukarisabir aimbabazi kugirango mukomeze kugira amahoro. Ikindi kandi mwirinda kwitana ba mwana ukajya ubanza kureba uruhare rwawe mu makosa yakozwe aho kubanza kureba aya mugenzi wawe.

Ibi ni bimwe mu bintu muzajya mukora mu muryango wanyu bikabarinda guhora murakaranije no kutumvikana bya hato na hato bikunze kuba hagati y’abashakanye.

source : elcrema :
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe