Abanyamusanze barashishikarizwa gukomeza kwita kuri pariki y’ibirunga

Yanditswe: 06-09-2015

Ku munsi w’ejo mu kinigi mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 24 bavutse muri uyu mwaka. Muri uyu muhango Perezida Paul Kagame yashimiye abaturage ba musanze ku buryo bakomeza kwita kuri pariki y’ibirunga anabashishikariza gukomeza kuyibyaza umusaruro.

Uyu muhango wo kwita izina ingagi zo mu birunga witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu baturuka mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi bigera kuri 46, harimo ibyo muri Afurika n’ibyo ku yindi migabane, ku nsanganyamatsiko igira iti ;’’Tubungabunge none duteganyiriza ejo hazaza’’

Mu ijambo rye,Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yasabye abanyamusanze n’abanyarwanda bose muri rusange, kubyaza umusaruro ubukerarugendo bagakora ibikorwa bituma uwo mutungo utubuka bagakomeza gutera imbere.Yagize ati ;« Turashaka gutera imbere, ntabwo abanyarwanda twaremewe kuba abakene,ubukene rero tugomba kubuvamo byaba ngombwa tukabuvamo ku ngufu,ingufu mvuga ni imbaraga n’ubushake tugomba gukoresha kugira ngo tuve mu bukene » akaba kandi yanashimiye abanyamusanze kuko ari abaturage bazwiho gukora cyane.

Muri uyu muhango kandi hahembwe abaturage babaye indashyikirwa mu kwita kuri pariki. Nyiramanzi Agnes ni umubyeyi umwe mu bahembwe aturuka mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Winkingi, akaba ayoboye ‘’Koperative Tubungabunge Nyungwe’’ igizwe n’abantu 46 barimo abagore 13 n’abagabo 33. Avuga ko yishimiye cyane igihembo yahawe.Ati ;’’Ku bwanjye Byandenze kuko ntabwo numvaga ko imirimo dukora havamo igihembo kuko tubikora nk’ubwitange cyangwa nk’inshingano yacu kuko iyo pariki yangijwe natwe bitugiraho ingaruka zikomeye

Naho abaturage baturiye ibirunga barahamya ko ubukerarugendo buhakorerwa cyane cyane abacuruzi b’ibitenge ndetse n’abacuruza ibyo kurya n’ibyo kunywa nkuko bihamywa na Kayonga Louise umwe mu bacuruzi baturiye ibirunga ati ;’’ Mu muco w’abanyamusanze bambara ibitenge cyane, n’abazungu rero iyo baje bagura ibitenge bakabidodeshamo imyambaro bashaka maze nabo bagashimishwa no kwambara kinyafurika.Ibi rero bitugirira umumaro cyane ibitenge bikabona isoko kandi baza incuro nyinshi haba mu mpeshyi cyangwa mu gihe cy’urubura rw’iwabo. Igihe kinini rero tuba dufite ba mukerarugendo baza kutugurira ndetse n’abacuruza ibyo kurya n’ibyo kunywa bakabyungukiramo cyane kuko ba mukerarugendo baraza bakamara iminsi bari hano’’

Pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi zigera kuri 302 zigize 35% z’ingagi ziri hirwa no hino ku isi, hagati y’imyaka ya 2003 na 2010 izi ngagi zororotse kugera kuri 26,3 ku ijana, ibi bikaba byaranatumye ba mukerarugendo biyongera ku kigero cya 59%. Amenshi mu mazina yahawe aba bana b’ingagi akaba ari ashishikariza abanyarwanda gukunda umurimo no guharanira icyabateza imbere harimo, Hangumurimo, Ubukungu, Indashyikirwa, Imbaraga n’ayandi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe