Akamaro k’Ibirori mu muryango

Yanditswe: 24-12-2014

Ibirori ni igihe abantu bahuzwa no kwishimira ibintu bitandukanye. Muri iki gihe gisoza imyaka hari imiryango myinshi ikora ibirori bitandukanye, hari n’indi itabiha agaciro babona bitari ngombwa. Nyamara gukora ibirori bifite ibyiza byenshi ndetse ku bakritsu bo bibiliya igaragaza kenshi ibihe by’ibirori nk’amakwe, amasabato, pasika, …. Ibirori kandi bifite akamaro kenshi ku muryango.
Ese ibirori bimaze iki ?

1. Ibirori bizana umunezero mu muryango : iyi minsi y’ibirori idahari, ubuzima bwacu bwo mu miryango bwabiha. Dukeneye ibihe nk’ibi byo guseka no kudahangayika.

2. Ibirori bizana ubumwe mu muryango  : ababyeyi, abana, abuzukuru, abapfakaye, abarera abana bonyine, n’abo mu miryango migari bashobora guhuzwa n’urukundo kugirango bizihize ikintu. Ni byiza kandi kwibuka abantu badakunzwe cyane, abakene, abakunze kwibagirana.

3. Ibirori Bidukura mu bwigunge kwitekerezaho no kuba mu kamenyero : Dukeneye ibirori tugaseka hamwe , tukarira hamwe, bituma turuhuka, tukishimira ibintu byose Imana yaduhaye. Ibirori biturinda guhora duhanze amaso ibikomeye gusa.

4. Ibirori biturinda guhangayika

5. Ibirori biduha kwigirira icyizere, imbaraga : Ibirori biduha gutekereza ku migambi mishya, uko twishimira ibyabaye kera n’iby’ubu ntago dutinya ibizaza. Mu byishimo dushobora gupanga imigambi y’ibihe biri imbere.

7. Ibirori bitanga umwanya wo kumva ijambo ry’Imana : Ibirori ni igihe cyiza cyo kuvuga ku ijambo ry’Imana ritanga umurongo ku bintu bitandukanye

Ni ryari hakorwa Iminsi mikuru ?

-  Ibi ni ibintu bituma habaho iminsi mikuru : Kuvuka k’umwana, isabukuru y’amavuko, ubukwe, isabukuru y’ubukwe, Noheri, Pasika, Pantecote, kurangiza amashuri, umwaka mushya, gusubizwa kw’amasengesho y’ibintu bitandukanye n’ibindi

-  Niba ufite abana bashishikarize gutanga impamvu zo gukora ibirori n’igihe cyo kubikora. Ni byiza ko ababyeyi batekereza ku bihe bitunguranye by’ibirori (surprise)

Hakorwa iki mu gihe cy’ibirori ?

Ibi ni bimwe mu bikorwa biba mu birori : kuririmba (kuririmba hamwe ni ingenzi cyane ku munsi w’ibirori ) , kubyina, gukina, guseka, kuganira, kuruhuka, gusangira amafunguro, n’ibindi.

Jacky Nirere. umujyanama ku muryango umukeneye wamwandikira kuri mujack2004@yahoo.com akakugira inama

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe