Warambana ute umukozi wo mu rugo ufite imico myiza ?

Yanditswe: 09-09-2015

Hari ubwo uba ufite umukozi wo mu rugo ufite imico myiza ariko ugahorana ubwoba ko azagenda dore ko ahanini abakozi bakunda guhora bahinduranya ingo bakoramo. Kugirango ubashe kuba warambana n’uwo mukozi wamaze kubona ko afite imico myiza dore ibizabigufashamo :

Jya umushimira ko akora neza : buri muntu wese agubwa neza n’ijambo rimushimira kandi bikamwongerera imbaraga mu byo akora. Niba ubona rero umukozi wawe akora neza akaba anafite imico myiza jya umushimira nawe amenye ko akora neza.

Irengagize amakosa agukorera : hari abantu usanga umuntu abakorera ikosa ry’umunsi umwe bakarifata nk’ikosa bahora bakora buri munsi. Kuba uziko umukozi wawe yari asanzwe akora neza akaba yaguye mu ikosa umunsi umwe gusa, wibigira intambara ngo ibyo yakoze byose ubihindure zeru.

Ntugategeke umukozi cyane : niba ufite umukozi uzi icyo gukora ntukamushyireho amategeko menshi. Ibyiza wamureka akajya yibwiriza no mu gihe ubikoze ukabikora usa naho uri kumwibutsa. Aha na nobe bijyana no kuba umuntu yakwikorera imirimo imwe n’imwe adategereje umukozi kuko hari ubwo abifata nko kumusuzugura cyane. Urugero hari nk’igihe umwana yimenaho amata ugasanga nyina ahamagaye umukozi ngo aze kumuhanagura kandi nawe yabashaga kubyikorera.

Jya ucishamo umwongeze umushahara : Ntiwakongeza umukozi buri kwezi ariko niba ubona akora neza, ni byiza ko wajya umwongeza umushahara utarindiriye ko abigusaba.

Mujye mumvikana uko akazi gakorwa : hari amategeko usanzwe ufite mu rugo rwawe y’uko akazi kaho gakorwa ariko mushobora no kujya mubiganiraho kuko ashobora kuba afite ubundi buryo yamenyereye gukoramo akazi kandi byose bigatanga umusaruro umwe nkuko nawe wabimenyereye.

Gusa na none ibyo ntibivuze ko azajya yiyobora ahubwo biba ari ukumuha uburenganzira akerekana nawe ibyo azi gukora.

Kumufata nk’ikiremwamuntu : hari abantu usanga bafata nabi abakozi bakumva ko bo badafite ubuzima nk’ubw’abandi. Uzasanga niba umukozi yarwaye batabiha agaciro, ugasanga umukozi arya indyo itandukanye n’iy’abasebuja, kurara ahantu habi , n’ibindi bintu byose bimwereka ko ari umuntu usuzuguritse.

Ibyo rero ni bimwe mu bizagufasha kurambana n’umukozi ubona ko afite imico myiza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe