Uko washyiraho gusengana mu muryango wawe.

Yanditswe: 24-05-2014

Kuva kera Imiryango y’abakristu yagiye ibona imbaraga mu gufata umwanya bagasenga bagasoma hamwe Ijambo ry’Imana . Amatorero ya mbere yateraniraga mu miryango, ndetse na Timoteyo wo muri Bibiliya bigaragara ko yakomeye mu kwizera kubera kwizera k’ umuryango we.

kubahiriza iyi gahunda uhozaho bizubaka cyane ubuzima bw’umuryango wawe. Niba utarabikora cyangwa ushaka kongera kubitangira uburyo ubikora ni ingenzi cyane.

Kurikiza izi ntambwe rero :

-  Mubisengere hamwe nk’ababyeyi. : saba Imana kugufasha no kukuyobora, wirinde kuzacika intege.
-  Mwiyemeze mubikuye ku mutima : hanyuma musabe Imana kubafasha kurenga inzitizi zose zaza kubabuza uwo mwanya wo gusengana hamwe mu muryango
-  Menyesha gahunda mwafashe abandi bo mu muryango : bimenyeshe abo mu muryango bawe bose, niba abana bakuzeho gato, bareke batange ibitekerezo kugirango uwo mwanya nabo bawibonemo. Niba hari abana bakuru mu muryango batabyakiriye vuba , ntacyo bisengere hanyuma ukomeze utangire, bashobora kuzaza nabo nyuma.

-  Menya igihe cyiza cyo guterana : Aha niho bigorera, tuba mu gihe aho imiryango itatana, bikanakomera ko umuryango uba hamwe. Ariko nyamara tubonera umwanya ibyo twita ko bifite akamaro kandi bya ngombwa. Rero ababyeyi n’abana, bagomba gupanga igihe bumva gikwiriye kuri bose. Imiryango imwe, izahitano nimugoroba mbere cyangwa nyuma yo kurya, abandi mbere yo kuryama, abandi bahitamo Gusenga mu gitondo mbere y’ibindi byose. Igihe icyaricyo cyose uhisemo, reka kibe ari igihe cy’ituze.

-  Gusenga nk’umuryango buri munsi ni byo byiza cyane, ariko, imiryango imwe, ihitamo gusengana rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Ni byiza gupanga igihe muzabasha kubahiriza mufite intego yo kugabanya kurangara uko ariko kose.

-  Mbere ya byose ariko utangire, mu kwizera hanyuma ureke umwuka wera akwigishe kugira ngo mu muryango wawe, mwaguke mu buntu no kumenya Umwami Yesu kristu.

Byandistwe na Jacky Nirere umujyanama mu by’imiryango wabigize umwuga. Ufite ikibazo kihariye wamwandikira kuri mujack2004@yahoo.com

NB : birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

Photo Internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe