Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Iran arasaba kurenganurwa kubera umugabo we.

Yanditswe: 17-09-2015

Niloufar Ardalan, kapiteni w’ikipe y’abagore ya Iran mu mupira w’amaguru, arasaba Leta kumuvuganira no kuvugurura itegeko nyuma yaho umugabo we amwangiye kumusinyira ku ruhushya rwo kujya mu mahanga ngo azabone uko yitabira amarushanwa azabera muri Malaysia.

Ardalan arasaba kurenganurwa kuko nubwo umugabo we yanze kumusinyira kuko amategeko yo muri Iran avuga ko umugabo ariwe usinyira umugore ku ruhushya rujya mu mahanga, nyamara Ardalan we akavuga ko Leta igomba kumurenganura kuko atari kuzaba agiye gutembere no kwishimisha ko ahubwo yari buzagende ahagarariye igihugu no kugihesha ishema.

Ardalan w’imyaka 30 yashakanye n’umunyamakuru wa siporo Mahdi Toutounchi, ariko nubwo umugabo we azi akamaro ko kureka umugore we akajya gukinira igihugu nk’umuntu usanzwe akurikiranira hafi ibya siporo, yitwaje amategeko y’igihugu cye asanzwe n’ubundi atorohera abagore, maze yangira umugore we kuba yajya guhagararira igihugu cye mu mikino izabera muri Malaysia kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 26 uku kwezi.

Mahdi ngo yitwaza ko aramutse aretse umugore we akajya gukina umwana wabo yazabura uwo basigarana n’uzajya amwitaho igihe azajya aba avuye ku ishuri kandi uwo mwana n’ubundi ngo yari asanzwe yaramenyereye gusigara ibyo bikaba ari nk’urwitwazo kuko uwo mwana afite imyaka 7, bivuze ko atakiri uruhinja rwabuza mama we kugenda.

Mu gahinda kenshi yatewe n’umugabo we, Ardalan yasabye leta kumurenganura agira ati : “ Iyi mikino yari imfitiye umumaro rwose, nk’umusiramukazi, nashakaga kuzazamura ibendera ry’igihugu cyanjye muri iyi mikino, kurusha uko najya kwinezeza no kumva ko nasohotse igihugu”

Yarongeye ati : “ Nifuzaga ko abayobozi bashyiraho amategeko yemerera abagore b’abakinnyi guharanira uburenganzira bwabo igihe bigenze nkuko byambayeho”

Ardalan azwiho kuba ariwe mukinnyi mwiza w’umugore muri Iran, ndetse akaba azwiho kuvuganira abagore cyane cyane mu bijyanye n’uburyo bafatwa muri siporo. Muri 2005 yanditse impapuro zisaba leta kwemerera abagore kujya kureba imikono y’abagabo, dore ko ari nawe mugore wa mbere waje kujya kureba imikino y’abagabo muri stade.

Ibyo bisa naho ntacyo byamaze kuko mu myaka icumi ishize Ardalan asabye ivugururwa ku burenganzira bw’abagore mu mikino, ahubwo usanga birushaho gukara kuko hari nubwo abagerageje kugira icyo bakora batabwa muri yombi. Urugero rwamenyekanye cyane ni mu mwaka ushize aho Ghancheh Ghavami yatawe muri yombi azira kuba yagiye kureba imikino y’abagabo ya volleyball.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran baravuga ko nubwo Ardalan atari bujye muri gereza kuko kuba umugabo we yamwangiye kumusinyira atabona uko asohoka mu gihugu, ngo bizeye ko ibi byamubayeho bizaba intandaro yo kuvuganira abagore kuko iri tegeko ribagiraho ingaruka nyinshi mu buzima bwabo.

Shadi Sadr, umuyobozi w’itsinda riharinira uburenganzira bwa muntu muri Iran yagize ati : “ Ibi bigaragaza uburyo iri tegeko ryangiza uburenganzira bw’abagore. N’iyo umugore yagera ku rwego rwo hejuru gute, haba muri siporo, politike, mu muco n’ahandi, kuba agikinera ko umugabo ariwe umwemerera uburenganzira bwe bw’ibanze nko gukora urugendo rwo mu mahanga, biracyagoranye”

Source : washingtonpost.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe