Kuba Chris Brown yarahohoteye Rihanna bigiye kumubuza kuririmbira muri Australia

Yanditswe: 24-09-2015

Mu mpera z’uyu mwaka Chris Brown yari afite igitaramo gishyushye yari buzakorere muri Australia, ariko kuko yigeze guhohotera uwahoze ari umukunzi we akamukubita, byatumye abayobozi ba Australia batangaza ko atazemererwa kwinjira muri icyo gihugu kuko batajya bemerera abantu bafite imico nk’iyo yo guhohotera abagore ngo binjire mu gihugu cyabo.

Ibi byamaze kwemezwa na ministiri mushya w’abagore , Michaelia Cash, aho avuga ko Chris Brown atazemererwa gukorera igitaramo muri iki gihugu kuko nta rugero rwiza yaba aje gutanga kandi nawe ubwe akora ihohoterwa ryo mu rugo.

Ibi ahanini bishingirwa ku kuba muri 2009 Chris Brown yarakubise Rihanna wahoze ari inshuti ye ndetse akaza kubihererwa igihano. Ministri Cah akaba ahamya ko Chris ashobora kutazemererwa visa iza muri Australia kubw’iyo myitwarire ye yagaragaje idahwitse.

Ministiri Cash yagize ati : “ Ndababwiza ukuri ko ministiri ushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abashinzwe imipaka y’igihugu bazasuzuma iki kibazo ku buryo bwimbitse

Ministiri Cash yabitangaje ubwo bari bari gutangaza ingengo y’imari izashyirwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Cash yarongeye ati ; “ Abantu bagomba kumva ko niba ukora ihohoterwa ryo mu rugo ukaba ushaka gutemberera mu bindi bihugu ko hari ibihugu bizakubwira ngo : “ ntushobora kwinjira muri iki gihugu kuko ufite imico itemewe muri Australia”, ndabizeza ko ministiri ushinzwe abinjira n’abasohoka agiye kubyigaho akazafata umwanzuro nyawo

Ibi na none ariko Ministri w’abagore ntiyapfuye kubivuga gusa kuko hari itsinda ryitwa Get Up ryasinye inyandiko yasinyweho n’abantu bagera kuri 9,700 basaba ministri w’abinjira n’abasohoka kutazemerera visa Chris Brown ngo aze muri Australia kubera imyitwarire ye. Iri tsinda kandi ngo ryatangiye kugenda rifata amatangazo yamamaza iki gitaramo amanitse ahantu hatandukanye bakongeramo ijambo ngo : “I beat women” bivuze ngo nkubita abagore.

Iyo nyandiko iriho amagambo agira ati : “ niba duhagaze ntitugire icyo dukora Chris Brown akazaza akazenguruka igihugu aririmba, twaba turi gutanga ubutumwa buvuga ko niba ukubise umugore nyuma y’igihe gito uzajya uba ubabariwe ubundi aho ugeze hose ugasingizwa

Chris Brown yari afite gahunda yo gutaramira muri iki gihugu mu kwezi k’ukuboza ariko biragara ko imyitwarire yagize ubwo yakubitaga Rihanna ushobora kuzabihagarika kuko bisaba ko azasaba visa y’umwihariko kugirango yemererwe kwinjira muri icyo gihugu.

Si chris Brown wenyine ibi bizaba bibayeho kuko na Mayweather, igihangange mu mukino w’iteramakofi yangiwe kwinjira muri iki gihugu muri Gashyantare uyu mwaka azira kuba muri 2012 yarakatiwe n’inkiko azira kuba yarakubise uwahoze ari umugore we imbere y’abana

Ubwo minisitiri Cash yahamyaga ko yizeye ko leta ya Australia izafata icyemezo gikwiye yatanze urugero rwa Mayweather ahamya nta bwoba bw’igisubizo afite.

Source : guardian.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe