Impamvu hizihizwa umunsi w’umugore wo mu cyaro mu Rwanda

Yanditswe: 16-10-2015

Hari impamvu zitandukanye zituma mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. By’umwihariko mu Rwanda izo mpamvu zituma uwo munsi wizihizwa zikaba zaratanzwe mu kiganiro gitegura uwo munsi, Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’inama y’igihugu y’abagore bagiranye n’abanyamakuru .

Ubwo yasobanurwaga impamvu uwo munsi wizihizwa, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Umulisa Henriette yagize ati : “Iyo twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, burya tuba tureba abagore bose muri rusange, kuko abagore benshi niyo bari. Iyo umugore wo mu cyaro ateye imbere igihugu cyose kiba giteye imbere kuko abagore bo mu cyaro usanga aribo bafatiye runini igihugu.

Mu gukomeza guteza imbere umugore wo mu cyaro kandi abagabo basabwe kujya bafasha abagore babo haba mu kubemerera gutanga ingwate ku mitungo bafite , kwirinda kubahohotera no kubafasha imirimo yo mu rugo kuko byagaragaye ko abagore cyane cyane abo mu cyaro bazitiwe n’imirimo bita ko ari mito nyamara ivunanye, irimo iyo guteka, kwita ku rugo n’ibindi ugasanga badatera imbere kubera iyo mirimo.

Madame Henriette yarongeye ati : “Iyo umugore agiye gufata inguzanyo ntabwo aba yiteza imbere wenyine, aba ateza imbere umuryango, aba ateza imbere umugabo we n’abana be. Byose urumva ko ari ugufatanya kugirango umugore yiteze mbere ariko bumva ko ari uguteza imbere umuryango wose

Ubwo yagarukaga ku bikorwa bizibandwaho ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Jackline Kamanzi, yavuze ko yazakorwa ibikorwa by’amaboko by’iterambere birimo gukora umuganda, kwiga uko bategura indyo yuzuye, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Nyuma y’ibyo bikorwa hazakurikiraho guhurira ku kibuga hakorwe akarasisi, abagabo n’abagore bafatanije , hakurikireho kuremera abatishoboye, guhemba abagore b’indashyikirwa bo muri buri karere hazahembwa umugore umwe, no kwesa imihigo mu gitaramo mvarugamba hanishimimirwa cyane cyane urwego umugore wo mu Rwanda agezeho atera imbere, dore ko mu bushakashatsi buherutse gukorwa mu ngo bwagaragaje ko ubukene bwo mu ngo ziyoborwa n’abagore bwavuye kuri 66.3% mu mwaka w’i 2000 bukagera kuri 24% mu mwaka wa 2012.

Umunsi w’umugore wo mu cyaro muri uyu mwaka uzizihizwa mu karere ka Gicumbi ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira,2015 naho ahandi mu gihugu ukaba uzizihirizwa ku rwego rw’imidugudu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe