Abakobwa bamwe ntibabyumva kimwe n’amadini ababuza gukundana n’abasore badakijijwe

Yanditswe: 19-10-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi batumva neza ukuntu amadini basengeramo ababuza gukundana n’abahungu badakijijwe b’abapagani ngo batabashora mu ngeso mbi,ariko bo bakanga kubyumva ahubwo bakumva nta kibazo kirimo nk’uko bamwe twabiganiriyeho babidutangarije,batanga n’impamvu babona nta kibazo biteye.

Tuganira n’abakobwa basengera mu matorero ya gikirisitu atandukanye yo mu mujyi wa Kigali,bagize icyo batangaza ndetse usanga batishimira amadini ababuza gukundana n’abo bashaka ngo niuko badakijijwe.

Umwe mubo twaganiriye utarashatse ko dutangaza amazina ye,akaba asengera mu itorero rya Restoration church avuga ko ku bwe asanga gukundana n’umuhungu udakijijwe nta kibazo kirimo ahubwo ngo yakundana nawe maze akirinda ko amushora mu bibi bye.Ati :"jyewe niyumvisemo urukundo cyangwa nkakundwa n’umuhungu udakijijwe ntacyambuza gukundana nawe.Twakundana maze nkirinda ko anshora mu ngeso mbi kandi nkamushishikariza kwihana akava mu bibi,kandi numva yabyemera abaya ankunda by’ukuri."

Claudette usengera mu itorero abacunguwe nawe asanga ngo gukundana n’umuhungu udakijijwe ari byiza kuko byatuma umuhindura nawe agakizwa cyane cyane iyo umwerera imbuto nziza kandi ukirinda kwishora mu bibi ahubwo ukamwereka ububi bw’icyaha.

Leonille we avuga ibitandukanyeho gato n’iby’aba bavuga,ati :" jyewe nkunzwe n’umuhungu udakijijwe nabanza nkamusaba ko kugira ngo dukundane ari uko azabanza agakizwa nkabona nibura ko ajya mu rusengero,kabone n’ubwo yaba anyiyoberanyaho ariko sinakwemera gukundana n’umuntu udakijijwe uko yaba ameze kose ndetse numva n’umutima wanjye utabinyemerera ngo mbohoke,dukundane."

Ng’uko uko aba bakobwa babibona. Bamwe bati : nta kibazo twageraho tukababagarura mu nzira nziza, abandi bati :reka reka bagomba kubanza bakinjira mu rusengero

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe