Uganda : Gusubiza inkwano bituma abagore batinya gusaba gatanya

Yanditswe: 21-10-2015

Muri Uganda abagore barataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo bishingikirije ko babakoye, ibi kandi bigatuma abagore batinya kurega ngo basabe gatanya kuko mu muco waho iyo mutandukanye umuryango w’umukobwa usubiza inkwano wahawe n’umuryango w’umuhungu.

Kuba abagore bahohoterwa kandi imiryango yabo ikaba itazabona inkwano zo gusubiza umuryango w’umugabo, bituma abagore bakomeza guhohoterwa n’abagabo babo bagaceceka.

Umwe mu bagore bahohoterwa kubera inkwano witwa Akurut Rose avuga ko umugabo we yamukoye inka 9 ariko nyuma y’amazi atandatu gusa, uyu mugore w’imyaka 26 yatangiye gukubitwa iz’akabwana umugabo ashaka ko batandukana kugirango asubizwe inkwano ze.

Rose yakomeje gukubitwa abona atazashobora kubyihanganira aza gusubira iwabo amaze kubyarana n’umugabo we abana batanu. Gusa Rose avuga ko iyo myaka yose yihanganye yatinyaga ko umugabo we yazaza gusaba ko asubirana inkwano kandi iwabo zari zitagihari.

Nyuma umugabo we yaje gusaba inkwano yatanze ku mugore we, asaba ko yahabwa inka esheshatu, ihene 4 n’amashiringi y’amagande ibihumbi magana ane.

Rose yagize ati : “ ubu mfite imitwaro ibiri nikoreye imvuna, ababyeyi banjye bishyuye ibyo bashoboye ku nkwano bari barankoye none ubu bafite no kujya banyitaho bakita no kubana batanu bose nabyaranye n’uriya mugabo”

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ihohoterwa ryo mu rugo rikorerwa abagore muri Uganda hafi 84% riterwa n’inkwano kuko usanga ahanini abagabo bumva ko iyo bakoye umugore baba bameze nkaho bamuguze.

Source : newvision
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe