Ange Kagame yifurije papa we isabukuru nziza y’amavuko mu magambo yuje urukundo

Yanditswe: 23-10-2015

Ange kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira, yifurije Papa we isabukuru nziza y’amavuko abinyuije ku rukuta rwe rwa twitter, akaba yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo akunda umubyeyi we.

Yagize ati :“Kuri wowe wampaye urukundo ruhamye kandi rudafite ikigombero, Isabukuru Nziza Papa ! Ndagukunda”

Ubusanzwe Perezida Kagame yavutse ku italiki ya 23/10/1957avukira i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Afite abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe ariwe Ange Kagame.

Perezida Kagame kuri ubu yujuje imyaka 58, kuri iyi sabukuru ye y’amavuko abantu benshi batandukanye bakaba bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe