Uko wagarura mu rukundo uwo mwahoze mukundana

Yanditswe: 29-10-2015

Hari ubwo usanga abakundana batandukana bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ugasanga umukobwa yananiwe kwikuramo umusore bigeze gukundana ndetse agahora yumva basubirana kuko atigeze amwibagirwa nkuko Stephan Labossiere abisobanura mu gitabo yise ‘’He who finds a wife’’

Hari ibintu by’ingenzi rero wakora bikagarura uwo mwigeze gukundana aho kugira ngo uhore umwifuza ariko bikaguheramo

  • 1. Fata umwanya wo kwibuka ibihe byiza byose mwagiranye,urukundo yaguhaye,nawe urwo wamuhaga,ibyo wamukundiraga n’ibyo yakubwiraga agukundira, maze niwumva rukikurimo cyangwa ukaba uziko ntacyo mwapfuye kigaragara ufate umwanzuro wo kongera guhura nawe.
  • 2. Tangira ujye umuhamagara kuri telefoni umuvugishe kenshi ariko ukoresha umwanya muto ushoboka,ndetse umwoherereze ubutumwa bugufi umwifuriza umunsi mwiza,ijoro ryiza cyangwa kuryoherwa mu masaha yo kurya.Ibi bituma yongera kukugarura mu ntekerezo ze,kabone n’ubwo yaba yaraguhanaguye mu bwenge bwe uhita ugarukamo nawe agatangira kumva nta munsi washira mutabonanye.
  • 3.Musabe ko mwazahura mukaganira,umubwire ko wumva ukeneye kumubona amaso ku maso nibura igihe gito,maze agushakire umwanya.
  • 4. Igihe cyo guhura uzashake ahantu hiherereye mubasha kuganira mukibukiranya ibihe bya kera mwigeze kugirana byabashimishije mwembi ubwo mwari mugikundana,kandi ube ari wowe ugira uruhare cyane mu kumwibutsa utuntu twinshi we ashobora kuba atakibuka.
  • 5. Gerageza kumuganiriza ibiganiro byiza kandi birimo n’ibisekeje kugira ngo mubashe guhuza urugwiro,maze mwisange mwasubiye mu bihe by’ibyishimo.
  • 6.Tangira usa n’usaba imbabazi ku makosa waba warakoze yaba yaraturutse gutandukana kwanyu,niba ari wowe byaturutseho cyangwa niba ariwe byaturutseho.mutangire mwibaza icyo mwapfuye maze mugiteshe agaciro.
  • 7. Ibibi byaranze urukundo rwanyu rwa kera mubishyire ku ruhande ahubwo muhe agaciro ibyiza gusa ndetse n’icyatumye mwongera guhura mu gihe kinini mwari mumaze mwaratandukanye.
  • 8.Mu gihe ubona umutima we usa n’uwagarutse neza,gerageza muhite mutandukana nta kindi kirenze ku biganiro mwagiranye,maze mutandukane utahe nawe atahe,ariko muze kongera muvugane kuri telefoni cyangwa mu kohererezanya ubutumwa,kuburyo ubona ko muri mu murongo mwiza.

Iyo bimeze gutyo bituma mwongera gukumburana mu gihe gito cyane maze ubutaha akaba ariwe ugutumaho,maze mukisanga mwarongeye kugaruka mu rukundo.

Ubu nibwo buryo bwiza umukobwa ashobora kongera kugaruramo umusore bahoze bakundana nyuma bagatandukana bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ariwe ziturutseho.

Source ; He who find a wife by Stephan Labossiere

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe