Ikipe y’abagore yo muri Nijeriya ya U-20 yatsindiye kuzitabira igikombe cy’isi

Yanditswe: 09-11-2015

Ikipe y’abagore yo muri Nijeriya y’abari munsi y’imyaka 20 yitwa Falconets yamaze kubona itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 20 kizabera muri Papua New Guinea mu mwaka utaha wa 2016.

Ikipe y’abagore ya Nijeriya yabonye itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda Afrika y’epfo kuri iki cyumweru.
Falconets yatsinze Basetsana igitego kimwe ku busa mu mikino yabanje ikaba yari yatsinze ibitego 2 kuri 1

Chinwendu Ihezuo, wari watsinze ibitego bya Nijeriya 2 yongeye kwigaragaza atsinda ikindi gitego kimwe cyatumye Nijeriya ihita ibona itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi nta kuzuyaza.

Kuva hatangizwa igikombe cy’si cy’abagore batarageza imyaka 20 mu myaka 13 ishize, Nijeriya ntirasiba na rimwe kwitabira iyo mikino ndetse yazaga no mu makipe yitwaye neza dore ko muri 2012 yaje ku mwanya wa kane naho muri 2004, 2006 na 2008 ikaba yarageze muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Source : premiumtimes.ng
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe