Muri Ethiopia bateguye umunsi indege zizatwarwa n‘abagore gusa

Yanditswe: 17-11-2015

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uburinganire hagati y’umugore n’umugabo,muri Ethiopia, sosiyete yaho itwara abagenzi mu ndege, Ethiopian Airlines yatangaje ko yateguye umunsi aho ibikorwa byose byo gutwara indege no gutegura ko indege ihaguruka bizakorwa n’abagore gusa.

Ethiopian Airlines yavuze ko iha agaciro uruhare umugore agira mu kubaka sosiyete ikaba inashyigikira gahunda yo gushyikira umugore mu kugera ku iterambere rirambye. Igikorwa iyi kompanyi y’indege igihe gukora ni ubwa mbere kizaba gikozwe muri Ethiopia kikaba ari igikorwa kizasiga mateka, kikazaba tariki ya 19 Ugushyingo,2015.

Kuri uwo munsi bazafata indege imwe igiye kugenda ibyangombwa byose bitunganywe n’abagore haba mu gusaka abagenzi, kureba ko indege imeze neza, gupakira imitwaro kugeza ku mu pilote uzayitwara byose bikazakorwa n’abagore mu rwego rwo kwerekana ko nabo bashoboye gukora ibikorwa byose bigendana n’indege.

Umuyobozi mukuru wa Ethiopian Airlines, Tewolde Gebre Mariam yavuze ko uyu munsi
bari gutegura uzaba ari umunsi wo gufasha abana b’abakobwa bakiri bato kwizera ko inzozi bafite ko zishobora kuzagerwaho.

Yagize ati : “ Hejuru y’ibindi byose uyu uzaba ari umwanya mwiza wo kwereka abana b’abakobwa b’abanyafrika ko bagomba kwizera inzozi bafite kandi bagaharanira kuzazigeraho no kugabanya intera ikigaragara hagati y’abagore n’abagabo mu mwuga w’ubupilote no mu yindi mirimo ijyana no gutwara indege. Abagore nibo bukungu bunini umugabane wacu ufite. Ygego hari aho abagore bateye imbere nko mu myanya y’inzego zifata ibyemezo ariko bagomba no gushishikarizwa kujya mu mirimo ya tekinike.
Dutumiye isi yose kuzaza kwirebera uko bizaba bimeze kuri uwo munsi”

Si kuri uwo munsi gusa iyi kompanyi y’indege izaba yerekanye ko ishyigikira abagore, kuko nubwo abakozi bayo 30% aribo b’abagore gusa, bagerageza gukora ibikorwa byo kubashyigikira birimo gufasha abagore babyaye vuba aho bashyizeho icyumba cy’ababyeyi kirimo ibikoresho bigezweho bibafasha kubika amashereka neza bakaza kuyaha abana.

Source : afrizap.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe