Abagore 10 b’abanyafrika bakina filimi neza muri Hollywood

Yanditswe: 02-12-2015

Muri Hollywood harimo abagore benshi n’abakobwa bamaze kubaka izina mu gikina filimi ku buryo utabarondora ngo ubarangiza. Gusa ikinyamakuru cyitwa Africa ranking gikunda gukor aintonde zitandukanye muri Afrika cyakoze urutonde rw’abagore n’abakobwa bakina filimi neza kurusha abandi bakomoka muri Afrika.

10. Lupita Nyong’o
Lupita Nyong’o, ufite inkomoko muri Kenya no muri Mexique ni umwe mu bakinnyi b’abagore bafit einkomoka muri Afrika bakomeye kubera uburyo bakinamo. Lupita yamenyekanye cyane mur filimi yakinnye yitwa “ 12 years as a slave”. Lupita kandi ni umnyakenya wa mbere wabashije kwegukana ibihembo bya Oscars ndetse aaba n’umunyamexique washyizwe ku rutonde rw’abahatanira Oscars Awards.

9.Kandyse McClure
Kandyse yavukiye muri Afrika y’epfo. Azwi cyane muri filimi ya serie yakinnyemo yitwa Hemlok Grove, akaba yaritwaga Clementine Chasseur muri filimi.

8. Thandie Newton
Thandie afite ibisekuru muri Zimbabwe akaba ari umubyeyi w’abana batatu. Ubusanzwe izina rye ryuye ni Thandiwe, risobanuy eukunzwe mu kirimi cy muri Zimbabwe. Azwi cyane muri “ Mission impossible II” no muri Crash aho yakinnye yitwa Christine.

7. Ella Thomas
Ella Thomas afite inkomoko muri Eritrea kuko mama we ariho akomoka akaba yaramubyaranye n’umunyamerika. Ella azwi muri filimi nyinshi zitandukanye zirimo aho yakinnye ari fiancée wa P Diddy muri “Entourage”, muri CSI:NY aho yakinnye yitwa Deborah Meade

6. Megalyn Echikunwoke
Megalyn yavukiy muri Amerika ariko papa we akaba akomoka muri Nijeriya ndetse akaba yari ayoboye ubwoko bwa Igbo bwo muri Nijeriya. Megalyn yagaragaye muri “That 70s So”, muri “House of Ladies”, muri “The 4400”,…

5. Michelle Van Der Walter
Nubvwo yarerewe muri Australia, Michelle yavukiye muri Afrika y’epfo muri Cape Town.yakinnye muri “Melrose Place”, muri Castle,..

4. Liya Kebede
Liya Kebede ni umunyetiyopiyakazi ukina filimi rimwe na rimwe ubundi umwanya akawuharira ubunyamideri.Liya azwiho kwamamariza amasosiyte akomeye y’imyambaro nka Dolce&Gabanna, Louis Vuitton, Revlon n’izindi

3. Gugu Mbatha Raw
Nubwo Gugu azwiho kuba umukinnyi wo mu Bwongereza, ubusanzwe ni umunyafrika y’epfo kuko papa w ariko akomoka mama we akaba yaramujyanye mu Bwongereza nyuma yo gutandukana na papa we

2.Azie Tesfai
Azie Tesfai akomoka muri Ethiopia akaba afite n’imiryango iba muri Eritrea. Yamenyekanye cyane muri “Jane the Virgin” gusa uyu mukobwa ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bikorera ku giti cyabo

1.Charlize Theron
Theron niwe uza ku mwanya wa mbere akaba ari umunyamerika uvangiye n’umunyafrika y’epfo. Charlize akina filime, akazitunganya ndetse akaba ari n’umunyamideri ukomeye muri Amerika.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe