Abakinnyi b’abagore 5 mu mupira w’amaguru bahembwa menshi ku isi

Yanditswe: 13-12-2015

Umukino w’umupira w’amaguru ni umwe mu mikino itanga amafaranaga atubutse ku buryo usanga bamwe mu bakinnyi bawo babarirwa mu baherwe bafite agatubutse ku isi. No mu bagore naho rero nubwo badafite amafaranga angana n’ay’abagabo, hari urutonde rwerekana uko bagiye bakurikirana mu guhembwa menshi kugeza kuwa 5

1.Alexandra Morgan
Alexandra uzwi ku izina rya Alexi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ahembwa $450,000 mu manyarwanda agera kuri miliyoni 336. Uyu mukobwa kandi aza no mu bakinnyi b’abagore beza ku buranga bwo mu maso.

2.Marta Vieira

Marta Vieira aza ku mwanya wa kabiri akaba ahembwa $400,000, mu manyarwanda agera kuri miliyoni 298. Marta akinira ikipe y’igihugu ya Brazil.

3.Abigail Wambach
Abigail uzwi ku izina rya Abby ni umugore w’imyaka 35 ukinira ikipe ya Amerika akaba yarahawe ibihembo byinshi birimo kuba muri 2012 yarabaye umukinnyi w’umwaka ku isi. Uyu mugore ahembwa $200,000, mu manyarwanda akaba agera kuri miliyoni 149.

4.Heather Mitts
Heather akinira ikipe ya leta zunze ubumwe za Amerika akaba ahembwa $150,000, mu manyarwanda agera kuri miliyoni 112.

5.Nicole Banecki
Nicole niwe uza ku mwanya wa gatanu akaba ahembwa $90,000, mu manyarwanda agera muri miliyoni 67. Nicole wavutse mu 1988 akinira ikipe ya Bayern Munich akaba afite impanga ye yitwa Sylvie Banecki nawe ukina umupira w’amaguru. Nicole afite inkomoko muri Cameroon kuko ababyeyi be umwe ariho akomoka undi akaba ari Umudage.

Aba nibo bakinnyi b’abagore baza mu myanya itanu ya mberenmu bahembwa menshi. Abandi baza mu myanya ya hafi harimo Amandine Henry ukinira ubufaransa akaba ahembwa $70,000, Nilla Fischer ukinira Suede akaba ahembwa $67,000 na Hope Solo ukinira Amerika akaba ahembwa agera kuri $65,000.

Source : topzshare
.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe