Hakozwe application izagabanya ipfu z’ababyeyi n’abana muri Afrika

Yanditswe: 05-01-2016

Umukobwa ukiri muto witwa Kesandu Nwokolo ukomoka muri Nijeriya yakoze application yo muri telefoni izafasha guhangana n’impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara muri Afrika.

Uyu mukobwa wakoze iyi application yemeza ko izahindura ubuzima bw’abana n’ababyeyi bo muri Nijeriya no muri Afrika muri rusange kuko wasangaga ahini muri Afrika ariho habarurwa umubare munini w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Iyi application bise CradleCount izafasha cyane cyane abagore babyarira iwabo kuko aribo bakunze no guhura n’ibibazo kandi umubare wabo ukaba ukiri hejuru muri Afrika kuko byibura mu bagore 10 abagore 4 aribo bonyine babyarira kwa muganga.

Kesandu n’abagenzi be bavuga ko bashatse gukemura iki kibazo kuko ahanini ibyo bibazo abagore babiterwa no kuba batazi igihe bazabyarira bikaza bibatunguye kandi batuye kure y’ibitaro.

Application ya cradleCount izafasha umubyeyi kubara igihe azabyariraho akurikije igihe aherukira mu mihango kandi ikaba ishobora no gukora igihe nta interineti ihari. Iyi application kandi izaba ifite uburyo imenyesha umubyeyi iminsi isigaye kugirango abyare inamwibutse igihe agomba kujya kwipimisha kwa muganga ngo bakurikirane umwana na nyina.

Ikipe yakoze application ya Cradle Count ivuga ko nk’urubyiruko biyemeje gushakira ibisubizo Afrika bakoresheje ikoranabuhanga.

Source : allafrica

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe