UK : umubyeyi w’abana batatu yapfuye azize kunywa paracetamol

Yanditswe: 11-01-2016

Mu Bwongereza umub yeyi w’abana batatu yapfuye azize kunywa paracetamol nyinshi yakuye mu binini bitandukanye yanyweye.

Uyu mugore w’imyaka 52 witwa Michelle Walker yari asanzwe afata imiti igabanya uburibw bw’amagufwa uwo muti ukaba urirmo paracetamol nyuma aza gufatwa n’ibicurane afata umuti w’ibicurane nawo urimo paracetamol umubiri we unanirwa kwihanganira ubwinshi bwa paracetamol yanyoye biramuhitana arapfa.

Biravugwa ko uyu mugore yaguraga imiti gusa ku giti cye nta muganga wayimwandikiye ashaka kiugabanya uburibwe bw’amagufa. Mbere y’iminsi mike y’urupfu rwe yaje no kumva afashwe n’ibicurane nabwo yigira inama yo kujya kugura imiti yitwa Lemsip ivura ibicurane nyamara imito yombi yafataga irimo paracetamol.

Umwe mu baganga bapimye icyishe uyu mubyeyi, Rachel Griffin yibukije abaturage kujya bita ku ingano y’imiti abaganga baba bababwiye kandi bakirind akwigurira imiti ya magendu uko biboneye.

Yagize ati : ‘ndatekereza ko uyu mubyeyi atari yiteze ko iyi miti yamugiraho ingaruka kugeza ku rwego rwo kumwica”

Muri 2011 ubushakashatsi bwakozwe bwaburiye abantu kwirinda gufata paracetamol irengeje urugero kuko basanze yangiza umwijima ikba yanahitana umuntu wayinyoye.

Source : Dailymail

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe