Imvange ya navets n’izindi mboga

Navets ni imboga zijya kumera nka radis ariko zose zikaba zerera munsi y’ubutaka nkuko carottes na beteraves byera. Navets iyo zeze zisa mauvais ivanze n’umweru naho radis zo zigasa iroze rivanzemo umweru. Navets rero ni imboga nziza ku buzima bwa muntu ukaba wazitgura ukwazo cyangwa se ukazivanga n’izindi mboga.

Dore uko iryo funguro ritegurwa :
Ibikoresho

  • Pois chiche waraje mu mazi akonje garama 150
  • Ibitunguru 2 bikase duto cyane
  • Karoti 4
  • Courgettes 2
  • Navets 4
  • Igisate cy’ishu
  • Inyanya 2
  • Umunyu
  • Tangawizi
  • Poivre n’amavuta ya beurre

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta mu isafuriya ushyiremo igitunguru na tangawizi uhite usukamo pois chiches
  2. Ongeramo umunyu na poivre uvange
  3. Bireke ku muriro muke bimare iminota 10
  4. Sukamo litiro y’amazi ubireke bimareho isaha
  5. Ronga imboga zose uzikatemo ibisate binini
  6. Hera kuri karoti , ukurikizeho navets, ishu, courgettes n’inyanya hagati yo gushyiramo izindi mboga ujye ureka hanyuremo iminota 10
  7. Amazi aramutse abaye make wakongeramo andi kugeza bihiye neza
  8. Bigaburane n’umuceri

Gracieuse Uwadata