Imvange y’imboga
Hari uburyo ushobora guteka imboga zirenze ubwoko bubiri zikavamo imvange y’imboga nziza kandi ufite uburyohe.
Dore zimwe mu mboga wakoramo imvange nuko wabigenza
- Karoit 2 nziza
- Courgettes 2
- Navet nini 1( zijya kumera nka karoti z’umweru hari n’iziba ziteye nka beterave ariko zo zikajya gusa nka radis. Ku masoko yo muri Kigali nka nyabugogo, Kimironko n’ahandi zirahaboneka)
- Igitunguru 1
- Tungurusumu udusate 4
- Inyanya 6
- Umunyu
- Amavuta ya elayo
- Akayiko 1 ka teyi iseye
- Pois chiche garama 250 ( ziba zimeze nk’amashaza y’umweru ziboneka muri za super markets, utazibonye wakoresha amashaza)
Uko bikorwa
- Banza utogose pois chiche cyangwa se amashaza ubishyire ku ruhande
- Tegura imboga zose utikatemo ibisate bito ariko atari duto cyane
- Shyira amavuta ya elayo ku isafuriya utereke ku ziko
- Shyiramo ibitunguru na tungrusumu
- Bitangiye guhindukaho gato ushyiremo navet na karoti
- Vanga ubireke nabyo bitangire kororha mo gato
- Ongeramo na courgette uvange bimare iminota 5
- Shyiramo inyanya ukomze uvange
- Sukamo ya mashaza washyize ku ruhande wongeremo umunyu na teyi
- Ongeramo amazi make ubireke iminota 10 ubone kubikuraho
- Bigaburane n’umuceri w’umweru watogosheje utarimo amavuta
Gracieuse Uwadata