Ibanga abarambana n’abakozi bo mu rugo bakoresha

Yanditswe: 11-05-2016

Kubona umukozi wo mu rugo mwiza kandi mukarambana ni kimwe mu bituma mu rugo haboneka umutekano mukabasha no kwiteza imbere. Gusa na none usanga ibyo bishoborwa na bake kuko kuri ubu nta mukozi wo mu rugo wasanga ugera mu rugo ngo ahamare kabiri. Nyamara na none ntitwavuga ko ariko bose bameze kuko hakiri bake usanga bagera mu ngo bakazirambamo.

Mu bakoresha bake twabashije kubona bafite abakozi bamaranye imyaka itanu kuzamura, twaraganiriye batubwira ibanga bakoresha ryatumye barambana nabo bakozi kandi bakaba bakibizeye babanye neza.

Uwitwa Ingabire Olive utuye mu murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro avuga ko afite umukozi w’umukobwa bamaranye imyaka itanu n’igice ariko ko kugirango ibyo bigerweho byamusabye kuba hari ingamba yafashe.

Ati : Ntabwo byoroshye kuba wavuga ngo urambanye n’umukozi muri iki gihe ariko na none hari ubwo ugira Imana bigashoboka. Ntacyo navuga ko nakoresheje kidasanzwe usibye kuba gusa nzi umumaro umukozi underera abana aba amfitiye nkabiha agaciro.

Namuzanye mukuye mu cyaro ubona ko ari umwana uzi ubuzima akaba yari yarabyaye akiri muto, ageze hano rero yambereye umwana mwiza ankundira abana nanjye nkumva ko ngomba kumucungira hafi ngo batamuntwara. Nk’ubu nabonye abana batangiye ishuri musaba ko yajya azinduka agategura abana n’imirimo yindi ubundi bajya ku ishuri nawe akajya kwiga ibya salon. Ubona hari icyo byamwongereye, ntibyatumye arangara ahubwo iyo atashye ahita akora imirimo yose kandi ubona ko yishimye”

Latifah Mutimukeye nawe ni umubyeyi wabashije kumarana umukozi wo mu rugo imyaka 12 kugeza amushyingiye na nubu akaba akiza kumukorera ataha iwe.

Yagize ati : “Kuva nashyingirwa sinzi uko kugirana ibibazo n’abakozi bo mu rugo bisa.Nakoreshje umukobwa umwe, muha uburenganzira bwose, tukaganira nkamenya ibibazo afite ibyo kumbona nka nyirabuja birarenga tubana nk’inshuti nubwo yabaga afite aho atagomba kurenga. Burya abakoresha hari ubwo turengera ugasanga twibwira ko abakozi bo atari abantu nkatwe. Uko umuntu yiga umugabo akamenya ibyo yanga n’ibyo akunda, akamenya iby’abana be bakunda n’ibyo banga, niko tugomba no kwiga abakozi bo mu rugo dukoresha kuko nabo ni bamwe mu bagize umuryango.

Aha ndavuga ibyo ushobora kubakorera kuko sinakubwira na none ngo niba umukozi akunda kwirirwana n’abasore ngo ujye umureka kuko aribyo akunda, ahubwo ndavuga ibyo yifuza kuri wowe. Nk’ubu umukobwa wanjye nziko yakundaga gushimirwa igihe yakoze neza, no kubona akaruhuko akajya gusura inshuti mbese bimwe azabona ko abandi bakozi batabona n’ibyo byatumaga atinya kuba yajya gushaka ahandi.”

Ese ko aba bayeyi bavuga ko hari ibanga bakoresheje bakabasha kurambana n’abakozi bo mu rugo wowe ubona bishoboka ko warambana n’umukozi wo mu rugo kandi mubanye neza ? Ni iki se ubona abakoresha bakwiye gukora ngo babane neza n’abakozi babo ?

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cyane kuri izi mpanuro zanyu, ikindi nakongeraho nuko akigera mu rugo umubwira ibyo ukunda n’ibyo wanga. Ikindi abakozi banga remarques za buri gihe, ugomba kugira kwihangana, wabona akoze ikosa igihe kinini, ukamuhugurana ubugwaneza, mbese nk’uko wahugura umuvandimwe wawe. Ikindi njye nkora nuko ngeraho nkamuha n’utundi tuntu twiza tutari mu mushahara we, (urugero : waguriye kambambiri abana bawe nawe ukamugurira, nko k’umunsi mukuru ukamuha nk’udufaranga ngo ajye kwigurira tutari mu mushahara). Ikindi irinde kuvugana igitsure no kugenzura cyane, cyangwa kumukata, ibi ni bibi cyane kandi umusigira abana, ashobora kubihimuraho.

    Ubundi ujye usenga Imana, ijye imugenderera akore neza.

    Murakoze.

    Alpha.

  • mungire inama, mfite urugo n’abana batatu abahungu 2 n’umukobwa, nkoresha abakozi 2 urera abana n’ukora imirimo isanzwe, urera abana tumaranye igihe ubona ari numukozi umenya inshingano ze kdi akumva, mbese nta kibazo ariko ku mirimo isanzwe nananiwe gufatisha umukozi nkubu uwo nari maranye icyumweru namubonyeho ingeso yubuhehesi no kumbeshya, akunda abahungu cyane ku buryo mbona azanduza uwo nsanganywe kdi yitondaga, none nabuze amahitamo kuko ashoboye akazi, ese mwirukane nshakishe undi cyangwa ngumye murwaze ? mungire inama, murakoze

  • Baza uwo urera abana niba umukubiye 2 umushahara atabikora byose, niyemera ugumane umukozi 1, uwo wundi umwirukane.

  • Uwo wamwirukana kubera ko ashobora no kukwanduriza abana akabasiga imico mibi n’ingeso mbi,niba abana bawe batakiri bato cyane baza uwo ubarera niba yabikora byose ukamwongeza umushahara ariko uwo wumuhehesi uhite umwirukana ahubwo ntakurarire murugo uyu munsi kabisa.

  • merci, kdi inama zanyu nazishyize mu bikorwa naramwirukanye.

  • Ibyo muvuze byo nibyo rwose. Ntabwo byoroshye gutunga umukozi ngo arame ariko kandi umenya natwe tubigiramo uruhare.Nanjye ubyo maze kubona, abakozi bakunda umuntu ubagirira ikizere, ukareka agakora akazi ke yisanzuye, ukirinda kumuhoza ku nkeke, kandi igihe ubona yakoranye ibintu intege nke, ukamenya ko nawe ari umuntu ushobora kunanirwa,kurwara, kubyuka nta morale n’ibindi,
    Ikindi ni ukumumenyera utuntu akunda, urugero niba akunda imisatsi, ukamwongerera ku mafaranga yo kwisukisha cyangwa nawe ukamwishyurira yose.Ubwo icyo nshaka kuvuga ni uko umuntu ukumenyera abana udahari, bakarya bakoga, bakaryama simbona ko ibyo byose wabiha valeur ihwanye n’udufaranga umuha ku kwezi.Ikindi ni ukumuganiriza ukamenya ibyiyumvo bye, ukajya umufasha imirimo igihe ufite umwanya,mbese ukagerageza kumukorera ibyo ahandi batamukorera.
    Naho wowe ugisha inama, banza urebe rimwe narimwe ko abo bakozi batazira uwo wundi akabatoteza akababeshyera nawe kubera ukuntu umwizera ukabiha agaciro kurusha. ntabwo byoroshye gutunga abakozi babiri, bibaye ngombwa wamukubira kabiri akagakora.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe