Imyaka 4 ashoye ibihumbi 200, yakuyemo inzu,ikibanza n’ubucuruzi

Yanditswe: 19-11-2021

Bazubagira Yvonne avuga ko kuva muri 2017 atangiranye igishoro cy’ibihumbi 200 frw, amaze kugera ku nzu, ikibanza,ubucuruzi bufite umurongo bw’ibikoresho byakoze “occasion” ndetse bimufasha no kwita ku muryango we.
Bazubagira uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ni umubyeyi ufite abana 3. Akorera ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze birimo intebe,utubati,inzugi,gaz,ibitanda n’ibindi bikoresho byo mu rugo bakunze kwita “occasion” mu karere ka Muhanga.
Urugendo rwe muri ubu bucuruzi amazemo imyaka 4 yarutangiye abitewe n’ubuzima bubi yabagamo kuko nta kazi yagiraga aho avuga ko atize ndetse nta n’ikindi kintu cyahaga umuryango wabo amafaranga.
Ibi byatumaga kubaho bibagora, ibyo kurya n’ibindi nkenerwa mu rugo bikaboneka bigoranye cyane hafi yo kubibura.
Agira ati “ubu buzima twari turimo bwo kugira umuryango umuntu atabasha kwitaho bwanteye gufata umwanzuro wo gushaka icyo nakora. Sinzi aho nagobotoye ibihumbi 200 ntangirira aho. Natangiye abantu bansha intege bambwira ko ibihumbi 200 bitakodesha umuryango ngo ngire icyo nsigarana kandi nabyo ubwabyo ntacyavamo. Iyo mba ucika intege rwose mba narabiretse.”
Bazubagira avuga ko yashatse umuntu bagafatanya gukodesha umuryango mu Rutenga I Muhanga ari naho akorera ubu. Nyuma y’umwaka avuga ko yari amaze kugera ku gishoro cy’ibihumbi 600 ari nabwo yiyambaje ikigo cy’imari kimuguriza amafaranga y’u Rwanda Miliyoni.
Ati “aho niho natangiye gukora neza nikodeshereza inzu.” Nubwo hatabura imbogamizi, ngo yakomeje kugerageza arakora,aho kugeza ubu ageze ku gishoro cya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ibyo hiyongeraho kuba yaraguze inzu ifite agaciro ka Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu karere ka Ruhango,agura ikibanza mu mugi wa Muhanga gifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice.”
Ati “uretse n’ibyo ubu mbasha gukodesha umuryango nkoreramo arenga ibihumbi 50 ku kwezi,nkishyurira abana banjye 3 biga mu mashuri abanza ibihumbi 21 buri gihembwe ndetse nkabasha no kubabonera ibibatunga n’ibindi urugo rukenera.”
Abajijwe intumbero afite mu bucuruzi bwe n’ubuzima bwe buri imbere yagize ati “ndashaka kuzubaka indi nzu mu kibanza mfite ku buryo nzajya nyikodesha,nzakomeza kuzamura ubucuruzi bwanjye kandi nzakomeza gukorana n’ibigo by’imari kuko bifasha kuzamuka.”
Kutitinya kandi ntibite ku magambo y’ababaca niyo nama Bazubagira intege agira abagore, abakobwa n’abandi bashaka kwihangira imirimo bahereye kuri duke, kuko iyo utinyutse ugatangira ugenda ubona umugisha.
Ati “ubuzima bwanjye bwabera ubuhamya abameze batyo kuko nanjye nari hasi cyane. Ibanga ni ugutinyuka ugakoresha duke ufite, ukazigama mu bigo by’imari kandi ugakorana nabyo hagamijjwe kuzamura ubucuruzi bwawe.”
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe