Ruhango : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore bitinyuka

Yanditswe: 30-11-2021


Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Kamujisho Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, bavuga ko kwitinyuka bakibumbira hamwe mu matsinda , bagakora byatumye hari bamwe mu bagore bashoboye kwiteza imbere , bakava mu bukene no guhora bategereje ko ibyo bakeneye byose babihabwa n’abagabo babo.

Umwe mu bagore bakora ubuhinzi buteye imbere Uwambajimana Angelique utuye mu Mudugudu wa Nyarusange , Akagari ka Kamujisho Umurenge wa Mwendo , mu karere ka Ruhango, avuga ko abifashijwemo n’itsinda abanamo n’abandi bagore bashinze muri 2019 , yashoboye kwitinyuka yiteza imbere .
Agira ati ´´ Twari aho twicaye nk’abagore bo mu cyaro, dushinga itsinda twizigamaga amafaranga hagati ya 500 n’icya 1500, umwaka washira tukagabana umunyamuryango ugize ikibazo tukamuguriza , nyuma rero umuryango wa FH waraje uratwegera utubaza niba hari amafaranga twabona nka miliyoni ngo udutere inkunga, twarayaberetse ubu waduteye icyuma gisya ibigori,imyumbati ,amasaka kandi tubona kirimo kuduteza imbere, ibindi bikorwa dufite twiguriye umulima w’ibihumbi 50 duhingaho uwatsi bw’urubingo tukabugurisha , aya mafaranga yo mu cyaro aba ari menshi .’’
Uwambajimana avuga ko atigeze yiteze kubera itsinda ahubwo ngo no ku giti cye , kuko ari umworozi w’inkoko akaba n’umuhinzi wa kijyambere. Ati’’ Ndi umuntu ukunda kuguza iriya nguzanyo ya VUP, nagujije ibihumbi 100 ngura inkoko za sasu nahereye ku nkoko 20 ubu ngeze kuri 50,nkamenya kuzigurira ibiryo ,nkazibyazamo amafaranga abana bakajya ku ishuri’’.
Uyu mubyeyi asaba abagore gutinyuka bagakora bakajya mu matsinda ndetse no mu mabanki bakiteza imbere, kuko ngo akenshi abagore bakunze kuba inyangamugayo iyo bagujije amafaranga barayishyura ntibakunze kuba ba bihemu.
Mujawayezu Esperance nawe utuye muri aka gace , avuga ko yiteje imbere nawe abitewe no kujya mu matsinda akaguza ndetse akanazigama.arihirira abana be babiri barangiza amashuri yisumbuye,ubu ngo yubatsemo inzu nziza ndetse akaba anafite inka za kijyambere.
Agira ati’’ Mpinga ibishyimbo bya mushingiriro biriya byera kubi, narangiza nkaguriraho ibindi nkabibika nkazabigurisha igihe cyo guhinga bihenda cyane nkabonamo amafaranga, usibye n’ibyo mpinga n’urutoki ndetse nanashoboye kwiyubakira inzu nziza yo kubamo’’-
Uyu mubyeyi akangurira abagore bo mu cyaro bagahaguruka bagakora bakiteza imbere
Ati’’ Abagore bahaguruke bakore biteze imbere be kujya bahora bicaye ngo bazatungwa n’abagabo,burya iyo umugabo abona udashoboye gukora uhora umusaba arakurambirwa cyangwa akagusuzugura’’.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko abagore iyo bishyize hamwe bituma ubushobozi bw’ibyo bakora bibyara umusaruro wisumbuyeho. Ibi akaba yarabitangarije mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tariki ya 15 Ukwakira.
Ati’’ Nabonye ibitoki byiza ,imyumbati myiza ndetse n’ibishyimbo byose byahinzwe n’abagore ni ibintu bishimishije,umugore ntakwiye guhohoterwa ahubwo akwiye gufatanya n’abagize umuryango we bakarebera hamwe icyawuteza imbere, kuko ni abantu bashoboye. Kwishyira hamwe rero ni ingenzi kuko bituma bagera ku musaruro wisumbuyeho k’uwo umuntu yageraho ari wenyine.”
Usibye kuba aba bagore bavuga ko bashoboye kwiteza imbere babikesha kwibumbira amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, banavuga ko ubusanzwe banakora indi mirimo nk’ububoshyi bw’ibiseke n’imitako itandukanye,ndetse bakaba banakora ubuhinzi n’ubworozi.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abagore, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega BDF ishishikariza abagore bibimbiye mu matsinda cyangwa amakoperative, kugana iki kigo kugirango bahabwe ubwishingizi magirirane bw’ingwate buzunganira ingwate ingana na 25%-40% by’ingwate kugirango bahabwe inguzanyo n’Ibigo by’imari cyangwa se amabanki mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Kanyana Martine

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe