Uko witwara k’uwo mwashakanye udakunda kuvuga na Pasteri Liliose Tayi

Yanditswe: 13-07-2014

Hari abagabo cyangwa abagore usanga badakunda kuvuga ariko hari n’igihe usanga noneho hari abakabije guceceka cyane. Bikaba byateza ikibazo kubo mu rugo muri rusange, . Biba bigoye cyane kuko umuntu atamenya igihe mugenzi we yishimye cyangwa ababaye ntanamenya niba hari ikibazo cyangwa ntacyo ndetse n’iyo hari abashyitsi usanga umwe ariwe ubaganiriza wenyine.

Niba uri ufite umugabo uteye atyo ntukwiye gukuka umutima cyangwa ngo uhangayike ahubwo dore ibyo wakora nkuko tubikesha Pasiteri Tayi Liliose :

Gerageza kumuganiriza ikiganiro kigufi : Kumuganiriza bucye bucye byamufasha kugufungukira akavuga.

Muganiririze ku bintu uzi akunda : Abantu bose iyo uvuze ku byo bakunda uko byagenda kose banezezwa no kuba ukomoje kubyo bibonamo,noneho mugatangira kuganira ku buryo mwagera no kubindi ariko muhereye ku byo bakunda.

Gerageza kumubaza ibibazo ku bintu bitandukanye : Uko ugenda umubaza ibibazo ku ngingo runaka bituma n’ubwo yagusubiza bike mubasha kuvugana ntimubane nk’abatazi kuvuga.

Irinde kumwereka uburakari igihe adashaka kuvuga cyane :Niba urimo kubona ko adashaka kuvuga wigaragaza umujinya cyangwa uburakri kuko ntacyo bicyemura,mworohere umenye ko ariko ateye.

Mwegereze umwana bakine : Umubyeyi wese akunda umwana niyo umugabo wawe yaba adakunda kuvuga ariko igihe azaba ari kumwe n’umwana azamuganiriza wumve wishimye ndetse nawe ubonereho muvuge ku mwana wanyu n’ibindi.

Gerageza kumubaza impamvu adakunda kuvuga : Igihe nyacyo cyo kumubaza impamvu adakunda kuvuga ni cya gihe ubona ko mwishimye mwese cyane ndetse ubona nawe yagerageje kuvuga.

Kudahora uvuga amakosa y’uwo mwashakanye wawe ni ikintu cy’ingenzi kandi ni byiza kumenya uwo mubana ndetse no kumworohera kuko kuvuga cyane amakosa ye sibyo bibicyemura.

Byakuwe mu nyigisho zatanzwe na Pasiteri Liliose mu giterane cya Aglow,ihuriro ry’abagore b’abakirisito

Yanditswe na Violette kuri www.agasaro.com
photo:internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe