Ibintu by’ingenzi byagufasha kurambana umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 17-10-2014

Guhinduranya abakozi kenshi bisubiza umuryango inyuma, ndetse ugasanga abagore bahagorerwa kuko aribo ahanini bigisha, bakanashakisha abakozi . Mu kwirinda guhinduranya abakozi kenshi rero, hari ibintu by’ingenzi ushobora kugenderaho.

 Kumenya ko umukozi wo mu gikoni cyangwa urera abana agufatiye runini, ukamwitwararikaho mu buryo bwose, ukamufata nk’abana bawe cyane cyane mu mirire.

Aha twavuga ababyeyi bamwe basiga bafunze inzu yose na salon ngo umukozi aticara mu ntebe n’ababuza umukozi kurya ku biryo bimwe na bimwe kandi bakamusigira umwana ngo aze kubimugaburira , akaba ariho uzasanga abyirira umwana akamuha amazi.

Hari n’abandi babyeyi bakingirana abana n’abakozi mu gipangu mu ngo kubera ko basigara bazerera, nyamara ababikora birengangiza ko haramutse habaye impanuka nk’inzu igashya, umukozi yakurira igipangu agasiga umwana.

 Kwemera no kumenya ko abakozi ari abantu nk’abandi kandi ko hari aho bashoboye naho bibagora (faiblesses et forces) nk’abandi bantu bose, aho bananiwe tukagerageza kuhakosora byakanga ukajya ubyikorera.

Urugero niba umukozi urera abana agira akavuyo, ugasanga imyenda y’abana bakuyemo bavuye ku ishuri inyanyagiye, ariko akaba akora ibindi neza kandi akunda abana, kugira ngo ibyo bikemuke, umubyeyi w’umwana ashobora kujya aza akayishyirira ku murongo, mu minsi mike umukozi ageraho yakumva ko mama w’abana agiye kuza agahita abikora.

 Kumenya ko umukozi agomba guhemberwa igihe. Iyo umukozi ahembwa uko bikwiye bijyanye nuko akora mu bwumvikane bimutera umurava mu kazi ke, tujye twirinda gutinda kubahemba kuko iyo umuhembye nabi bimuca intege. Niba n’itariki yo kumuhemba igeze nta mafaranga ufite, menya ko ugomba kuyashaka, ukayaguriza no ku nshuti ariko ukamuhemba.

Ushobora kumara amezi menshi udahemba umukozi akazayakenera yose utayafite cyangwa se akora neza ariko iwawe afiteyo icyo kibazo cyo kudahemberwa ku gihe akaba aricyo gituma ashaka ahandi.

 Kumenya ko umukozi agukeneyeho icyizere, aha wirinda ku mushinja kugavura mu gihe wamutumye kugura ibintu no mu gihe ubona ko ibintu bishira muri stock vuba. Iyo ubona ko bigaragara ufata undi mwanzuro nko kwihahira, gufunga stock cyangwa ukamuha ibyo ategura.

 Kumenya ko umukozi akwiye icyubahiro nk’umuntu wundi wese, nubwo yagira amakosa angana gute, mu gihe cyose akiri iwawe ugomba kumwihanganira ukamuha agaciro akwiye nk’umuntu,

 kureba ibyiza umukozi akora kurusha kubona ibibi. Dukwiye kumenya kujya dushima ibyagenze neza mbere ya byose tukabona kunenga ibyakozwe nabi ariko nabyo mu buryo bwiza.

Kubona umukozi mwiza biragoye ariko no kubona umukoresha mwiza nabyo ntibyoroshye, bityo rero abakoresha cyane cyane bagomba kwitwararika bagafata neza abakozi, ku bizera Imana bakabisengera, byananirana ukamusezerera mu mahoro.

Christelle R

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.