Vinaigrette

Yanditswe: 04-09-2014

Vinaigrette cyangwa dressing ya salade ni isosi yo gushyira kuri salade.

Ibikoresho

Moutarde(mustard) de Dijon akayiko gato 1

Vinaigre cyangwa umutobe w’indimu ikiyiko 1

Amavuta (byaba byiza ari aya Huile d’olive)

Umunyu, poivre

Agasukari gake cyane

Ubishatse wakongeramo ibi bikoresho

½ k’igitunguru gakasemo uduce duto cyane

½ ka tungurusumu gasekuye

Akayiko gato ka mayonnaise

1. Ukoresheje ikanya, vanga mu gasorori gato mustard,umunyu,poivre,isukari, niba ubishaka ushyiremo ka gatunguru na tungurursumu.

2. Shyiramo vinaigre uvange neza

3. Genda wongeramo amavuta make make ukomeza kuvanga

4. Niba vinaigrette idafata neza wakongeramo akunyu gake cyangwa udutonyaga tw’amata cyangwa se mayonnaise.

Nihashira akanya uyiteretse, amavuta ajya ukwayo n’ibindi bikajya ukwabyo. Ni ibisanzwe urongera ukavanga gusa kugira ngo bimere neza.

Ubundi buryo :

Gushyira ibikoresho byose mu gasorori icyarimwe ukagapfundikira neza ukabicugusa cyane mu gihe cy’iminota 2.

Aho wayikoresha : Salade y’imboga za laitue, za cocombre, Salade y’amashu, ya caroti, poivron n’iya avoka ndetse na salade y’imiteja

Ibisobanuro ku bijyanye no guhaha ibikoresho ukenera muri iyi vinaigrete

Moutarde (mustard) igomba kuba ari Moutarde de Dijon, iba iri mu ducupa tw’ikirahure. Hari moutarde ziba mu ducupa twa plastic tw’umuhondo ziva muri kenya cyangwa uganda. Ntago arizo wakoresha muri iyi vinaigrette. Kuko iyo mustard ifite iyindi mpumuro

Mu kugura Amavuta ugomba gusoma udupapuro tuba turi ku macupa witonze. Agomba kuba aya tournesol(ibihwagari), aya soya, ariko byaba byiza cyane ukoresheje aya olive yanditseho"pure", "vierge" cyangwa "extra vergine

Amavuta yanditseho "pomace oil" cyangwa "olio di sasso” ni ayo kwirinda kubera ko ni amavuta yo mu rwego rwa 4 cyangwa rwa 5 aba yakozwe hongewemo izindi produits chimique zishobora guhindura uburyohe.

Kuri vinaigre wakoresha ikoze muri alcohool, muri vin y’umweru cyangwa y’umutuku. Niba ukoresha vinaigre yanditseho "balsamico",ugomba gukoresha udutonyanga gusa bitari ibyo vinaigrette yagira isukari nyinshi, vinaigre ifite ibara ry’umutuku ituma itanga ibara ryijimye kuri salade.

Yatanzwe na Madame Marie, Umutoza mu gutoza, tel 0785296033

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe