Isosi ya epinard zirimo inyama
Yanditswe: 19-12-2014
Ibikoresho
Epinards kg 1
Amavuta y’ibihwagari ibiyiko 4
Inyama z’imvange ½ kg
Ibitunguru 2
Inyanya 3
Cube maggi 3
Uko bikorwa :
Ronga epinard n’inyama neza uzikate
Shyira inyama mu mavuta ari ku ziko zimaremo iminota 15 ku buryo ubona ko zahinduye ibara
Kata inyanya n’ igitunguru ubivange na epinard usuke muri za nyama ariko ntushyiremo amazi kuko epinard n’inyanya byizanira amazi, ubicanire mu minota 5
Ongeramo cube maggi upfundikire bimareho isaha ariko ushyiremo umuriro muke cyane
Iyo sosi wayirisha umuceri.
Gracieuse Uwadata