Isosi ya epinard zirimo inyama

Yanditswe: 19-12-2014

Ibikoresho
- Epinards kg 1
- Amavuta y’ibihwagari ibiyiko 4
- Inyama z’imvange ½ kg
- Ibitunguru 2
- Inyanya 3
- Cube maggi 3

Uko bikorwa :
- Ronga epinard n’inyama neza uzikate
- Shyira inyama mu mavuta ari ku ziko zimaremo iminota 15 ku buryo ubona ko zahinduye ibara
- Kata inyanya n’ igitunguru ubivange na epinard usuke muri za nyama ariko ntushyiremo amazi kuko epinard n’inyanya byizanira amazi, ubicanire mu minota 5
- Ongeramo cube maggi upfundikire bimareho isaha ariko ushyiremo umuriro muke cyane

Iyo sosi wayirisha umuceri.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe