Uko wakora imigati udafite ifuru

Yanditswe: 18-03-2015

Ubusanzwe imigati ikorwa ari uko umuntu afite ifuru ari buze kuyitekamo ariko ubwo sibwo buryo bwonyine kuko ushobora no gukora imigati kandi nta furu ufite. Dore uko wategura imigati udafite ifuru.

Ibikoresho :

  • Amata y’inshyushyu litiro 1
  • Umunyu utuyiko 2
  • Utuyiko 2 duto tw’umusemburo wa Pakimaya
  • Ibikombe 4 by’amazi y’akazuyazi
  • Ibikombe 4 by’ifarini y’ingano
  • Ibiyiko 3 by’amavuta
  • Ubuki ibiyiko 3

Uko bitegurwa :

  • Vanga amata n’umunyu, ufate amazi ushyiremo umusemburo n’ubuki ubivange n’ifarini ukoroge cyane umeze nk’warika ubugari ukoresheje akamamiyo cyangwa se umwuko wo mu giti.
  • Fata ubwo bugari ubutereke ahantu hakonje buhamare isaha n’igice
  • Fata bwa bugari ubukatemo udusate dukwira mu udusahani tw’ibyuma bashyira mu ifuru cyangwa se igihe utadufite wakoresha impapuro za aluminium
  • Genda ushyiramo muri utwo dusorori amavuta ku mande zose ushyiremo n’agafarini gake ku buryo gafata muri ayo amvuta cyangwa se kuri za mpapuro
  • Shyiramo ubugari neza ku buryo biri buze gufata forme y’utwo dusorori
  • Cana iziko cyangwa se cuisiniere ku bayifite, terekaho bya bisafuriya biba bikomeye bidakunze gushirira, shyiramo agasorori k’icyuma nk’agace ka porte manger z’’icyuma uterekeho ya sahani iriho ubugari bwo gukora umugati, kuburyo iadakora ku isafuriya, pfundikira ubireke bimare iminota 30 kugeza kuri 40
  • Kura umugati wawe muri utwo dusorori

Gracieuse Uwadata