Sambusa zirimo tangawizi na karoti

Yanditswe: 17-06-2015

Sambusa zirimo karoti na tangawizi ntizikunze kuboneka ariko burya zibaho kandi ziraryoha.
Ku bashaka kuba bazikorera mu rugo dore uburyo mwaziteguramo :

Ibikoresho :

  • pate bakoresha sambusa
  • Inyama ziseye garama 500
  • Karoti 2
  • Igitunguru 1
  • Agasate 1 ka tangawizi gaseye
  • Soy sauce irimo isukari ibiyiko 2
  • Amavuta ya sesame
  • Urusenda akayiko 1
  • Ifarini ibiyiko 3

Uko bikorwa :

  1. Rapa igitunguru, tangawizi na karoti
  2. Karanga inyama mu mavuta make ushyiremo karoti, igitunguru na tangawizi
  3. Ongeramo soy sauce uvange cyane
  4. Fata pate ukoremo impapuro za sambusa ufungiremo inyama bitewe n’ingano ya sambusa wifuza
  5. Sigaho agafarini gake kuri buri sambusa
  6. Shyushya amavuta ya sesame ushyiremo Sambusa zawe uhindure zishye impande zose

Muryoherwe !

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Turabashimira cyane Imana ibahe umugisha mwatwigishije guteka none nagirango mbasabe mujye munadutegurira indyo yuzuye ku bana no kuri famille muri rusange
    urugero mushobora kutwereka amafunguro ajyana kumeza
    cg mukadutegurira menu de la semaine iri simple umuntu yakwifashisha murugo kuko dukunda gukererwa kujya kukazi tuburana nabakozi bo murugo ibyo bateka buri munsi rimwe na rimwe ugasanga turarya ibidahinduka.tubaye tubashimiye ko muzabidufashamo nanditse mu izina rya team yabo dukorana kuko dusura iyi site buri munsi niyo mpamvu icyo kifuzo twagihurijeho.
    MURAKOZE dutegereje igisubizo cyanyu

  • nanjye icyo gitekerezo cyo kutugezaho ibyo kurya bijyanye ndagishyigikiye mwaba mufashije benshi pe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe