Ibirayi biseye (purée)
Yanditswe: 02-06-2014
Ibikoresho :
Ibirayi 1kg
Amagi 2
Magi
Pscille
Litiro1 y’amata
Amavuta ya beurre
Uko bitegurwa :
Togosa ibirayi
Bisye muri pasoire
Mena igi ,na pscille
Tegura 1 y’amata
Songa ubugari bw’ibirayi n’igi,n’amata na pscille
Siga amavuta ya beurre ku isahani
Shyiraho bwa bugari
Sukaho irindi gi maze uvange
Shyira mu ifuru bimare nibura hagati y’iminota5-8
Mu kureba ko bihiye ukoresha agati gato, iyo bije bifasheho biba bitarashya
Rekeraho kugeza bitagifata ku gati. Ubikureho mu minota 10 mbere yo kurya.
Byatanzwe na Murundi Murundi umutetsi w’umwuga Tel : 0789523861
Ibitekerezo byanyu
13 novembre 2014, 13:20, yanditswe na Tumurere Yvonne
Nibyiza pe nabikunze cyane ,gusa ntabwo mutubwira niba biribwa na bose, ndavuga abana n’abakuru ,abazima n’abarwayi .Nifuza ko mwongeraho :Exception... Murakoze kandi murasobanutse.