Sambusa zikozwe mu bundi buryo

Yanditswe: 13-01-2016

Ubusanzwe sambusa zikorwa mu buryo uba uri bukore urupapuro wakoze muri pate ushyiramo iby’imbere ukarufunga ku buryo iba ari mpande eshatu, ariko hari n’ubundi buryo wakoramo sambusa kandi bworoshye udaciye muri iyo nzira.

Ibikoresho

  • Ifarini ubukombe 2
  • Amavuta akomoka ku bimera ibiyiko 3
  • Amazi igikombe 1
  • Inyama ziseye garama 250
  • Garam masala ¼ y’ikiyiko
  • Igitunguru 1
  • Poivron
  • Umunyu
  • Amavuta akomoka ku bimera ibikombe 3

Uko bikorwa

  1. Vanga ifarini, umunyu, amavuta ibiyiko 3 n’amazi kugeza uwo mutsima ubona ko umeze nk’uwo gukora capati
  2. Teka inyama mu mazi igikombe kimwe ushyiremo umunyu na garama masala na coriander igihe ubashije kuzibona
  3. Amazi amaze kumukamo ukaranga igitunguru na poivron ukabisukamo bikamaramo iminota 3
  4. Fata wa mutsima ugende ukoramo utubumbe duto
  5. Rambura utwo tubumbe ku meza ukoresheje icupa cyangwa se ikindi gikoresho karambuke kamere nka capati nini
  6. Muri buri gatsima warambuye shyiramo inyama ukurikije uko kangana wibuke ko uza gufunga
  7. Funga buri gasate no kuruhande uhafunge ukoresheje intoki
  8. Shyushya amavuta namara gushya ishyiremo twa tubumbe wakoze dushye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe