Soya zikaranze

Yanditswe: 10-02-2016

Soya ni ikiribwa gifite intungamubiri nyinshi ndetse bamwe bakaba bahitamo kuyikoresha mu mwanya w’inyama. Hari uburyo bwinshi rero soya itegurwamo harimo no kuyikaranga ukayirya nkuko urya ubunyobwa bukaranze.

Dore uburyo bwiza bwo kuyikaranga

Ibikoresho

  • Agakombe kamwe ka soya
  • Umunyu ½ y’akayiko
  • Ikiyiko cy’amavuta ya elayo ( huile d’olive)

Uko bikorwa

  1. Fata ya soya uyiraze mu mazi ( ibi bituma ibyimba ikaba nyinshi kandi bigatuma igihe uyiriye itari bukubyimbishe inda ngo wumve utamerewe neza kandi bigakuramo n’agahumuro ka soya benshi badakunda)
  2. Zishyire ahantu zibasha kumuka amazi agashiramo
  3. Nyanyagiza amavuta hejuru ubundi ubivangire nko mu gisorori
  4. Nyanyagizaho umunyu ukomeze ucuguse byivange
  5. Shyira ipanu ku muriro muke usukeho soya zawe
  6. Komeza uvange kugeza zihiye zimareho iminota iri hagati ya 15 na 45
  7. Zishya vuba bitewe n’igihe wazimajije mu mazi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe