Salade y’imbuto

Yanditswe: 12-05-2016

Ushobora gukora salade y’imbuto zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’imbuto ufite bigatuma imbuto zawe uzirya ubona ko zisa neza ndetse bikanazongerara uburyohe no kuba yatuma abana bamwe banga kurya imbuto bazikunda.

Dore uburyo bumwe wakoramo salade y’imbuto

Ibikoresho

  • Pommes 1
  • Amapera 2
  • Ipapaye rito 1
  • Umuneke 1
  • Umutobe w’indimu 1

Uko bikorwa

  1. Ronga imbuto uzihate neza
  2. Zikatemo udusate duto ariko bitari cyane
  3. Nyanyagizaho umutobe w’indimu hejuru
  4. Cugusa byose byivange
  5. Ufite inanasi cyangwa se inkeri nabyo wabyongeramo

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe