Ibirayi bitukura
Yanditswe: 01-07-2014
Ibikoresho :
Ibirayi binini 1 kg
Inyanya 3
Magi 2
Tungurusumu 3
Puwavuro 1/2
Amavuta ya Olive 1 l
Uko bitegurwa :
Hata ibirayi ubikatemo ibice binini, ubitogose mu mazi make ntibishye cyane.
shyushya amavuta namara gushya ushyiremo bya birayi, bihindure irange
byarure ubishyire ku ruhande
mu yindi safuriya Karanga inyanya sauce tomate + magi 2 +Tungurusumu+ puwavuro bifate irange
Shyiramo bya ibirayi watetse sote (sauté) ubipfundikire
Nyuma y’iminota 2 bigabure byahindutse umutuku bigabure, ntuvange cyane kugirango bidashwanyuka.
bitegurane na brochette y’ifi na salade
Byatanzwe na Murundi umutetsi w’umuwuga.
photo internet
Ibitekerezo byanyu
13 décembre 2014, 06:09, yanditswe na dudu
Mwakoze kutugira inama. Ibyo birayi nabitetse biraryoshye cyane.