Ingaruka za Covid 19 ku mibereho y’abagore batunze imiryango yabo

Yanditswe: 27-09-2020

Icyorezo cya COVID 19 kimaze guhungabaya ubukungu bw’igihugu ari nako kigira ingaruka zigaragara ku buzima bwa burimunsi. Ku bagore batunze ingo bakora utuzi duciriritse bakomerewe n’ibi bihe mu buryo bwihariye.

Twageze mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagali mu Ngoma umudugudu mu Ngoma kugirango by’umwihariko tuganire na bamwe mu bagore bahatuye banahakorera ibikorwa bitandukanye ,batubwira zimwe mu ngaruka bamaze guhura nazo kuva aho icyi cyorezo gitangiye kugaragarira mu Rwanda.

Muhimpundu Alphonsine ni umubyeyi wi imyaka 27 ukorera ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga kuri telefone ku isoko rya Zinia, Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Tuganira yagize ati”Ngitangira ubu bucuruzi bwo guhererekanya amafaranga akazi kagendaga neza hari urujya n’uruza rw’abantu ari nako ayo mafaranga tuyabona, abatugana babaga ari benshi mbese ubuzima ubona buduha icyizere cy’ejo hazaza muri aka kazi ,ariko aho gahunda ya guma mu rugo itangiriye nubwo hamwe na hamwe bagiye bayikurwamo ariko abantu ntibakitugana nka mbere ,ukongeraho n’ amasaha y’akazi yabaye macye kubera ingamba zafashwe zo gutaha kare

Muhimpundu yakomeje avuga ati”Ku giti cyanjye nari mfite umuryango w’abantu batatu narebereraga ariko byibuze mbere y”uko iki cyorezo kigaragara hano bakoraga akazi gaciririte bakabasha kugira icyo bazana mu rugo tugafatikanya, aho rero iki cyorezo kiziye akazi kabo bose uko ari batatu karahagaze, ubu ni jye ubatunze njyenyine kandi nanjye ubwanjye abatuganaga baragabanutse mbese ubu ubuzima burangoye cyane

Mu bandi bagizweho ingaruka zikomeye n’icyi cyorezo COVID 19 harimo n’abanyeshuri aho ibigo bya amashuri byahise bifungwa nkimwe mu ngamba zo gutuma iki cyorezo kidakwirakwira ku muvuduko uri hejuru ibi bigasaba ko ababyeyi babitaho mu gihe kinini bamaze mu rugo.

Muhimpundu nkumwe mu babyeyi bafite abana bajyaga ku ishuri ubu bakaba bakiri mu rugo yavuze ati: Kugeza ubu iyo babonye umuntu ubafasha babasha gusubiramo ibyo bize ,ariko nanjye ubwanjye simba mpari mba nagiye gushakisha imibereho yabo,mbese nta muntu ubakurikirana ngo abafashe uko bikwiye kandi biranagaragara ko imyigire yabo nyuma y’icyi cyorezo izaba yarasubiye inyuma cyane kuko ntawukitaye kuby’ishuri, mfite umwana w’umukobwa nubwo musiga mu rugo nziko ahasigaye ariko aho mba ndi simba nzi ngo uyu n’uyu yamuhamagaye ,uyu yamusuye kuburyo atamugwisha mu bishuko kimwe n’umuhungu kandi ntiwamenya niba koko mu rugo aba yahiriwe.

Muhimpundu akomeza avuga ko we n’abandi babyeyi muri rusange bakwiye guharanira ko umwana wabo yatera imbere bakamukurikirana niba ari umunyehuri bakamenya neza niba abasha gusubiramo ibyo yize mbere, abakobwa bakabigisha kwirinda ababashuka ndetse banabigishe gukora ku buryo muri iki gihe bakwihangira umurimo wabafasha gutera imbere kandi ukabarinda kurangara.

Muri ibi bihe bya Covid rero, abagore bibana bakora utuzi duciriritse bahuye n’ihurizo ry’uko bagomba gukomeza gukora ngo batunge imiryango ari nako kandi bakurikirana abana babo batajya ku ishuri.

Clarisse.
Photo: intyoza

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.